AmakuruImikino

UCL: Borussia Dortmund yagaraguye PSG igera ku byo yaherukaga mu myaka 11 ishize

Ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League yaherukagaho mu myaka 11 ishize, itsinze Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ibitego 2-0 mu mikino ibiri ya ½.

Ikipe ya PSG yari yakiriye umukino wo kwishyura ariko yapfushije ubusa amahirwe menshi yabonye by’umwihariko gutera ibiti by’izamu.

Igitego cya Mats Hummels ku munota wa 50 nicyo cyahaye intsinzi Borussia Dortmund cyiyongera ku kindi yatsindiye mu rugo mu mukino ubanza.

Ikipe ya PSG yagerageje uburyo 31 ishaka igitego mu izamu rya Dortmund,amashoti atanu yaganaga mu izamu ndetse yakubise ibiti by’izamu inshuro enye.

PSG yashoboraga guhabwa penaliti ebyiri ariko umusifuzi Daniele Orsato yemeza ko ntazo bakoreye kuri Dembele na Mbappe.

Mu mikino yombi,igiti cy’izamu cyakuyemo ibitego 6 bya PSG.

Ni ku nshuro ya 3 Dortmund igiye gukina umukino wa nyuma wa Champions League nyuma ya 1997 batwaye batsinze Juventus 3-1 na 2013 i Wembley batsindwa na Bayern Munich 2-1.

Ubwo baheruka i Wembley, Mats Hummels & Marco Reus babanje mu kibuga.

Umukino wa nyuma wa 2013 ushobora kwisubiramo mu gihe Bayern Munich yasezerera Real Madrid kuri uyu wa Gatatu.

Kuri Bayern,Manuel Neuer na Thomas Muller nabo baba basubiye i Wembley kuko muri 2013 nabwo bari bahari Robben abahesha igikombe.

Borussia Dortmund igiye gutegereza iyo bazahura ku mukino wa nyuma,hagati ya Bayern Munich na Real Madrid banganyije ibitego 2-2 mu Budage.

Umukino wa nyuma uzabera i Wembley Kuwa Gatandatu tariki 1 Kamena saa tatu (20:00 BST).

Borussia Dortmund yatsinze PSG amajya n’amaz

Twitter
WhatsApp
FbMessenger