AmakuruUtuntu Nutundi

Uganda: Umugore akurikiranyweho gutwika imyanya y’ibanga y’umwana w’imyaka3

Polisi yo muri Uganda mu gace ka kasana mu Karere ka Luwero, yataye muri yombi umugore witwa Hadijja Nansasi ushinjwa gutwika igitsina cy’umwana w’imyaka 3 w’umukobwa amuziza ko yasobye mu buriri bwe asinziriye.

Urubuga spyreports rwandikira muri iki gihugu dukesha iyi nkuru rwanditse ko uyu mugore akurikiranyweho icyaha cyo kubabaza ku bushake no guhohotera umwana muto cyane cyane kuba yamukoreye ibikorwa bya kinyamaswa byo kumutwika imyanya y’ibanga.

Uyu mugore  utuye ahitwa Kasana, mu mujyi wa Bombo, ashinjwa gutwika imyanya y’ibanga y’uyu mwana w’umukobwa witwa Blessing Naiga bivugwa ko ari uwa mukuru we amuziza kunyara mu buriri bwe.

Uyu Nansasi kuri ubu akaba afunze ategereje kugezwa imbere y’urukiko muri dosiye ifite numero 23/06/01/2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger