AmakuruAmakuru ashushye

RwandAir yemerewe gukora ingendo zijya muri Israel

U Rwanda na Israël byashyize umukono ku masezerano yemerera sosiyete z’ubwikorezi ku mpande zombi kugenderana no guoresha ibibuga by’indege ku mapnde zombie mu ngendo zidahagaze.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuwa Mbere taliki ya 7 Mutarama 2019,na Ambasaderi w’u Rwanda muri Israël, Col. Joseph Rutabana na Minisitiri w’Ubwikorezi muri Israël, Yisrael Katz.

Ambasaderi Rutabana abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ni intambwe ikomeye izanafasha Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir gutangira gukorera ingendo zigana ku Kibuga Mpuzamahanga cya Ben Gurion idahagaze.’’

Minisitiri Katz yavuze ko “Amasezerano yo gufungurirana ikirere yongereye ingendo ziva n’izijya muri Israël.’’

Yakomeje avuga ko “Amasezerano afungurira Israël amahirwe yo kugana ku bibuga by’indege byinshi ku Isi’’ ndetse ku biciro bito.

Amakuru dukesha Ynet yemeza ko RwandAir yatangiye urugendo rwayo rwa Mbere muri Israel kuri uyu wa Mbere taliki 7 Mutarama 2019. Amasezerano yasinyweho aha ububasha buri gihugu bwo gukora ingendo zirindwi ku bibuga by’indege bya Ben Gurion n’icya Kigali kiri i Kanombe.

U Rwanda na Israël byatangiye imibanire mu 1962 ubwo rwabonaga ubwigenge. Uyu mubano wajemo agatotsi mu 1973 nyuma y’Intambara ya Yom Kippur yatumye ibihugu byinshi bya Afurika byotswa igitutu n’iby’Abarabu.

Waje gusubukurwa mu Ukwakira 1994 ndetse u Rwanda rwohereza Ambasaderi muri Israël ariko rwaje kuhafunga ambasade yarwo nyuma y’imyaka itandatu kubera amikoro.

Ambasade yongeye gufungurwa i Tel Aviv mu mpeshyi ya 2015, Rutabana Joseph ahabwa kuruhagararira.

Mu 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israël.

Iki gihugu gihagarariwe mu Rwanda na Ambasaderi ufite ibiro i Addis Ababa muri Ethiopia. Muri Nzeri 2018, Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, ku gufungura ambasade y’iki gihugu mu rwa Gasabo.

Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire mu bya politiki n’ubukungu n’ubufatanye mu by’ubuhinzi, aho abanyeshuri bajya kwihugura muri Israël n’ibindi.

RwandAir iherutse gutangaza ko mu myaka itanu iri imbere yifuza gukuba kabiri umubare w’indege ifite zivuye kuri 12 ifite uyu munsi, bityo ikarushaho kwagura ibikorwa byayo muri Afurika no ku yindi migabane y’Isi.

RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri.

RwandAir yatangiye gukorera ingondo muri Israel
Twitter
WhatsApp
FbMessenger