Uganda igiye guha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye inyigisho zo gukunda igihugu
Guverinoma ya Uganda yatangaje gahunda yo guha abanyeshuri bose barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu 2026 amahugurwa agamije kubatoza gukunda igihugu, kugira ikinyabupfura no kumva neza inshingano zabo nk’abaturage.
Aya mahugurwa azabera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa y’Ubuyobozi cya Kyankwanzi, National Leadership Institute, aho abazayitabira bazahabwa inyigisho zijyanye no gukunda igihugu ndetse n’imyumvire ya politiki.
Guverinoma ya Uganda yabitangaje ku wa 5 Ukwakira 2026 ibinyujije ku rubuga rwa X, ivuga ko iyi gahunda yongeye gusubukurwa hagamijwe gufasha urubyiruko kugira uruhare mu kubaka igihugu no kwimakaza indangagaciro z’ubwenegihugu.
Muri gahunda yatangajwe, abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu bazahabwa inyigisho zibafasha gusobanukirwa inshingano zabo, kubana nk’abaturage b’igihugu kimwe no guteza imbere umuco w’ikinyabupfura no gukunda igihugu.
Guverinoma ntiratangaza igihe nyirizina aya mahugurwa azatangirira, igihe azamara cyangwa uburyo abanyeshuri bazashyirwa mu byiciro.
Iyi gahunda ya Uganda ishobora kugereranywa n’Itorero ry’Igihugu mu Rwanda, cyane cyane ku bijyanye no gutoza abaturage indangagaciro, gukunda igihugu no kumenya uruhare rwabo mu iterambere ryacyo.
Itorero ry’Igihugu mu Rwanda rifite imizi mu muco nyarwanda, aho ryahoze rifite uruhare mu kuraga abakiri bato umuco, ubupfura, ubutwari, ubudahemuka ndetse n’izindi ndangagaciro zafashaga umuryango gukemura ibibazo no kubana neza.
Ku wa 16 Ugushyingo 2007, Itorero ry’Igihugu ryasubijweho ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame, mu muhango wabereye imbere y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko.
Muri iki gihe, gahunda z’Itorero mu Rwanda zibanda ku ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, amateka y’igihugu, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ubumwe n’ubudaheranwa ndetse n’uruhare rw’umuryango mu burere.
Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu Rwanda na bo bari mu byiciro by’urubyiruko byitabira gahunda z’Itorero.
