Amakuru ashushyePolitiki

Uganda: Abanyarwanda 72 bafatiwe mu nzira bagarurwa mu Rwanda

Abanyarwanda 72 bafashwe na Polisi kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Nyakanga 2018 bazira kwinjira muri Uganda nta byangombwa bafite, ni mu gihe kandi hamaze iminsi hatangajwe abandi bafunzwe muri ubu buryo.

Aba 72 bafashwe na Polisi bagizwe n’abana 11, abagore 20 n’abagabo 41 aba bafashwe na Polisi ku wa mbere bakekwaho kwinjira muri Uganda nta byangombwa bafite.

Komiseri  w’akarere ka  Rukiga gaherereye mu burengerazuba bwa Uganda ari naho aba banyarwanda bafatiwe, Bwana  Emmy Ngabirano ubwo yari  kumwe na Police n’abandi bashinzwe umutekano muri aka gace  bahagaritse amabusi 2 ubwo yari ageze mu mujyi wa Muhanga  aho aba banyarwanda bose bafatiwe bagasubizwa mu Rwanda baciye ku mupaka wa Gatuna kuko nta byangombwa by’inzira bari bafite.

Umwe mu banyarwanda bari bafashwe yabwiye umwe mu bashinzwe umutekano babafashe ko yari agiye muri Uganda agiye gushaka akazi mu bice bitandukanye byo mu burengerazuba bwa Uganda nkuko Daily monitor dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Mr Ngabirano yaburiye abanyamahanga binjira muri Uganda nta byangombwa bafite ko bazajya bafatwa bagasubizwa iwabo kubera ko ari icyaha gihaanwa n’amategeko. yanagiriye inama abatwara abagenzi kwirinda kujya batwara abanyamahanga badafite ibyangombwa bibemerera kujya mu mahanga .

Aba banyarwanda bafashwe bagerageza kwinjira muri Uganda nta mpapuro z’urugendo bafite nyuma yuko hashize iminsi havugwa kutumvikana hagati y’ibihugu byombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger