AmakuruAmakuru ashushyeImikino

CECAFA Kagame Cup: Rayon Sports inaniwe kwivana imbere ya AS Ports yo muri Djibout

Ikipe ya Rayon Sports yongeye kunanirwa kubona amanota atatu mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rikomeje kubera mu gihugu cya Tanzania, nyuma yo kunganya 1-1 na AS Ports yo muri Djibout mu mukino wa kabiri w’itsinda.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Chamazi isanzwe ikinirwaho na Azam Football Club.

Nyuma y’uko iyi kipe yari yanganyije na Gor Mahia ibitego 2-2 mu mukino wa mbere w’itsinda, Rayon Sports yasabwaga gutsinda uyu mukino wa AS Ports kugira ngo yigarurire icyizere cyo kuba yagera muri 1/4 cy’iyi mikino ikomeje kubera i Dar Es Salaam.

Iyi kipe yanatangiye umukino yataka cyane, gusa uburyo ibonye ba rutahizamu bayo bakabupfusha ubusa.

Igice cya mbere kikijya kurangira (ku munota wa 45) , Rayon Sports yafunguye amazamu ibifashijwemo na kapiteni wayo Kwizera Pierrot wahise yuzuza ibitego 2 muri iyi mikino dore ko ari na we watsindiye Rayon Sports igitego yaje yishyura Gor Mahia.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Rayon Sports iri imbere n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarukanye imbaraga ishaka igitego cya kabiri, gusa Ismailla Diarra wari uyoboye ubusatirizi bwayo agapfusha uburyo yabonaga ubusa.

Iyi kipe yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku munota wa 68 ubwo Diarra yari asigaranye wenyine n’umuzamu Lumia Sulaiti, gusa umupira awuta hanze y’izamu.

Ibintu byaje kuba bibi ku ruhande rwa Rayon Sports ku munota wa 83 ubwo Mohdi Hussein yishyuriraga AS Ports igitego Pierrot yari yayitsinze, ku burangare bukomeye bwa Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdoul bari mu mutima w’ubwugarizi.

Kunganya uyu mukino bihise bishimangira y’uko nta kipe yo mu Rwanda ishobora kuzarenga ijonjora ku buryo buyoroheye, kuko nta n’imwe irabasha gutsinda byibura umukino 1 muri 4 amaze gukina.

APR FC yatsinzwe imikino yayo yose imaze gukina, mu gihe Rayon Sports yo imaze kuyinganya yose.

Manishimwe Djabel agerageza kwambura umupira Ibrahim Adem Warsama wa AS Ports.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger