AmakuruIkoranabuhangaUmuco

Abayapani bakomeje gushimirwa imyitwarire bagaragaje mu gikombe cy’isi-Amafoto

Abafana b’ikipe y’igihugu y’Ubuyapani bari mu bacanye umucyo mu gihugu cy’Uburusiya, nyuma yo kugaragara batora imyanda mu ma Stades batitaye ku byabereye mu kibuga.

Nyuma yo kugaragara bakubura stade nyuma y’umukino ikipe yabo yatsinzemo Columbia ibitego 2-1, Abayapani bongeye gushimangira ko isuku ari kimwe mu biranga umuco wabo nyuma y’umukino wa 1/8 cy’irangiza ikipe yabo yatsinzwemo n’Ububiligi ibitego 3-2.

Genk Haraguchi na Takashi Inui bari babanje gufungura amazamu ku ruhande rw’Ubuyapani, gusa Jan Vertongheni na Marouane Fellaini baza kwishyurira ikipe y’Ububiligi.

Mu gihe umukino wari ugeze mu minota 4 y’inyongera, Nacer Chadli yahise atsindira Ububiligi igitego cya gatatu cyahise kibuhesha itike ya 1/4 cy’irangiza.

Uyu muco Abayapani bagaragaje watumye bashimwa n’abatari bake ari na ko basaba bagenzi babo ko uyu ari umuco mwiza buri wese utuye isi yakabaye yiga.

Uretse abafana b’Ubuyapani, abafana ba Senegal na bo bari mu bacanye umucyo mu gihugu cy’Uburusiya kuko nabo bagaragaye bakubura Stade nyuma y’umukino ikipe yabo yari imaze gutsindamo Pologne ibitego 2-1, gusa biganaga Abayapani kuko gukubura Stade nyuma y’umukino ari umuco iwabo.

Abayapani batora imyanda muri Stade nyuma y’umukino ikipe yabo yari imaze gutsindwamo n’Ububiligi.

Icyitwa isuku ni umuco wabo.

Abafana ba Senegal na bo bagaragaye batora imyanda muri Stade nyuma y’umukino Senegal yari imaze gutsindamo Pologne.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger