AmakuruImikino

UEFA Champions league: VAR yafashije Real Madrid kwivana imbere ya Ajax

Mu ijoro ryakeye hakomezaga imikino ibanza ya 1/8 cy’irangiza cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions league. Nyuma y’imikino ibiri yabaye ejobundi ku wa kabiri, kuri uyu wa gatatu hari hatahiwe indi mikino ibiri; harimo uwahuje Ajax na Real Madrid cyo kimwe n’uwa Tottenham yari yakiriye Borussia Dortimund.

Umukino wa Ajax na Real Madrid wabereye kuri Stade yitiriwe Johan Cruijff mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi.

Ni umukino watangiranye ugusatira gukomeye ku mpande zombi, gusa igice cya mbere cyawo kirangira amakipe yombi akinganya 0-0.

Muri iki gice cya mbere cy’umukino, Nicolas Tagliafico yatsindiye Ajax igitego n’umutwe ku munota wa 38, gusa kiza kwangwa n’umusifuzi nyuma yo gusanga cyatsinzwe umukinnyi witwa Dusan Tadic yari yaraririye. Iki gitego cyanzwe nyuma yo kwiyambaza ikoranabuhanga rya VAR ryatangiye gukoreshwa kuva mu mikino ya 1/8 cya Champions league y’uyu mwaka.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Real Madrid yafunguye amazamu ibifashijwemo na Karim Benzema. Ni igitego yatsinze ku munota wa 60 w’umukino, ku mupira yari ahawe na Viniscius Jr.

Ikipe ya Ajax yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 75 ibifashijwemo na Hakim Ziyech, mbere y’uko Marco Asensio wari winjiye mu kibuga asimbura abonera Madrid igitego cy’insinzi ku munota wa 87. Ni ku mupira yari ahawe na Dani Carvajal.

Mu wundi mukino wabaye, ikipe ya Tottenham yanyagiye Dortimund ibitego byose 3-0. Ni ibitego byatsinzwe na Son Heung Min (47′), Jan Vertonghen (83′) na Fernando Llorente (86′).

Imikino ya UEFA Champions league izakomeza ku wa kabiri no ku wa gatatu w’icyumweru gitaha hakinwa indi mikino ibanza ya 1/8 itarakinwa. Umukino utegerejwe na benshi ni uzahuza Liverpool yo mu Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger