Amakuru

Kenya: Hatahuwe urusamagwe rwari rumaze imyaka 100 rutagaragara ku butaka bwa Afurika

Mu gihugu cya Kenya, hafatiwe amafoto y’urusamagwe rw’umukara rwaherukaga kugaragara ku butaka bwa Afurika mu myaka 100 ishize. Ni amafoto yateje urunturuntu hagati y’Umwongereza Nick Pilfold na  Phoebe Okall usanzwe akorera ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya.

Amafoto y’uru rusamagwe yashyizwe ahabona ku wa 11 z’uku kwezi kwa Gashyantare.

Pilfold avuga ko bafashe amafoto y’iyi nyamaswa bwa mbere mu 1909, mu gihe  Okall we avuga ko aheruka kuyafata muri 2013 ayafatiye mu gace kororerwamo inyamaswa zo mu gasozi ka  Ol Jogi Wildlife Conservancy.

Ku bijyanye n’ibyo Okall yigambye, Pilford amusubiza ko hari amafoto menshi y’iyi nyamaswa yafashwe ariko agafatirwa kure cyane, ku buryo atashyirwa mu itangazamakuru. avuga kandi ko amafoto uriya munyamakuru avuga ko yafashe muri 2019 ari ay’ingwe y’umukara yazanwe muri Kenya ikiri akana ivanwe muri Amerika, bityo ikaba itari kavukire.

Nk’uko ikinyamakuru CNN cyabyanditse, Pilfold n’itsinda yari ayoboye bashyize imfatamashusho zabo mu gace ruriya rusamagwe rwarimo, nyuma yo guhabwa amakuru y’uko rushobora kuba ruhari. Ni igikorwa cyabatwaye amezi atari make kugira ngo babashe kubona amafoto y’iyi nyamaswa.

Uru rusamagwe rwafotowe rugaragara rusa umukara ku manywa, gusa nijoro rugaragara nk’urufite indi mirongo bitewe n’uturemangingo twarwo. Ni urusamagwe bigaragara ko rwari rumaze igihe kirekire muri Kenya n’ubwo nta wari warigeze aruca iryera.

Pilford avuga ko mu busanzwe inyamaswa z’ubu bwoko zigaragara hake cyane ku isi. Ni inyamaswa kuri ubu zikunze kuboneka mu gice cy’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba bw’umugabane wa Aziya. By’umwihariko, muri Afurika zigaragara nk’izahacitse burundu dore ko iyaherukaga kuhagaragara ari iyafotorewe muri Ethiopia mu myaka 100 ishize.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger