AmakuruImyidagaduro

Ubuzima buraryoshye kuri Knowless na Clement barikubarizwa i Burayi (Amafoto)

Umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bagaragarije abakunzi babo ko ubuzima buryoshye hagati yabo aho ubu bari kubatizwa ku mugabane w’uburayi.

Aba bombi bari mu bakunzwe mu Rwanda, berekeje kuri uyu mugabane aho bagiye muri gahunda y’ibiruhuko no kwitabira igitaramo.

Ni nyuma y’ifoto producer Clement yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram arikumwe n’umugore we Butera Knowless, bagaragariza abakunzi babo ko aho bari mu gihugu cya Portugal bameze neza.

Iyi foto ikimara kujya ahagaragara abakunzi babo bayisamiye hejuru mubbutumwa bwiza bugaragaza urwo bakunda uyu muryango haba mu bikorwa byabo bya buri munsi ndetse n’urukundo rwabo muri rusange.

Abenshi muri bo bagaragaje ko bishimiye kubona aba bombi barikumwe mu gihuhu cya Portugal bakomeza babifuriza kugubwa neza no kuzasoza mu mahoro akatuhuko bagiyemo.

Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi b’Abanyarwanda bazwiho ubuhanga bwo kwandika no kuririmba indirimbo zinogeye amatwi kandi zuje ubutumwa.

Umugabo we Ishimwe Clement ni umwe mu baporodiyusa (producers) babigize umwuga mu Rwanda, akaba ari n’umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya KINA Music akaba ari nayo ifasha umugore we Butera Knowless.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger