AmakuruPolitiki

RDC : Capt. Maposo wa FARDC ari mu batwikiwe mu gifaru muri Ntamugenga

Intambara hagati ya M23 na FARFC ikomeje guhitana abasirikare bakomeye ba DR Congo bakomeje kwigaranzurwa bikomeye n’abarwanyi b’uyu mutwe.
.
Igifaru cya FARDC n’indege y’intambara byatwikiwe Ntamugenga na Kabindi Captain Maposo wari Komanda w’agace k’imirwano aricwa.

Uduce twa Ntamugenga na Kabindi ho muri gurupoma ya Bweza twakomeje kuba isibaniro ry’ imirwano y’urudaca, ihanganishije ingabo za FARDC na M23, umunyamakuru wacu uri i Kiwanja avuga ko kuva kuwa kabiri impande zihanganye zikomeza kugerageza kugumana agace ka Ntamugenga ku kiguzi cyose gishobora gusabwa muri iyi mirwano.

Isoko yamakuru ya Rwandatribune iri Bweza ivugako ejo bundi kuwa gatanu , ingabo za Leta zambuwe Ako gace ka Ntamugenga mu mirwano ikaze yatumye indege ya FARDC ihanurwa, igifaru kiratwikwa cyarimo abasilikare benshi barimo Cpt.Maposo wari ukuriye imirwano muri ako gace.


Bamwe mubabyiboneye n,amaso babwiye Rwandatribune ko FDLR ariyo yari yahawe inshingano zo kurinda Ntamugenga,ariko ntibyahiriye abarwanyi bakuriwe na Capt Tafi kuko bahirukanyww na M23.

Abasesenguzi mu by’umutekano bavugako gufata Ntamugenga bisobanuye byinshi kuri M23 ariko bikaba igihombo gikomeye kuri FARDC, cyane ko byatuma ingabo za Leta ziri kurwanira mu bice bitandukanye bya Gurupoma ya Bweza na Jomba kubona ubufasha bwaturuka iGoma bitazapfa kuborohera kuko amayira azaba afunze.

Ibi ni ibyombo byifashishwaga na FARDC mu itumanaho bari kurugamba
uyu ni Capitaine Maposo Elindosia Beby watwikiwe mu gifaru cya FADC cyahiriye Ntamugenga
Iyi ni imbunda zakoreshwaga na bamudahusha ba FARDC
Twitter
WhatsApp
FbMessenger