AmakuruImikino

U Rwanda ruresurana na Uganda yasezereye DRC muri 1/4 cy’igikombe cy’Afurika

Uganda yatsinze DR Congo maze igera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Afurika cy’abagore muri Basketball “Women’s AFROBASKET Rwanda 2023” ikaba igomba guhura n’u Rwanda.

Hari mu mukino wa kamarampaka wo gushaka itike ya 1/4 cy’iyi mikino irimo kubera muri Kigali Arena aho Uganda yatsinze DR Congo amanota 78-62.

DR Congo niyo yatangiye umukino neza aho agace ka mbere karangiye ifite 15-12. Uganda yagarutse mu mukino aho agace ka kabiri yazamuye amanota maze bajya kuruhuka ari 30-30.

Uganda yagarukanye imbaraga nyinshi mu gace ka 3 aho kaje kurangira iyoboye na 53-45 ni nako yakomeje imbere mu gace ka nyuma maze isoza ifite 78-62.

Indi mikino yo gushaka itike ya 1/4 yakinwe, Mozambique yatsinze Côte d’Ivoire 70-48, Senegal yatsinze Misiri 70-61 ni mu gihe Guinea yasezereye Angola ku manota 71-69.

U Rwanda rwazamutse ari urwa mbere mu itsinda, muri 1/4 rurahura na Uganda uyu munsi saa 18h.

Gahunda ya 1/4

Cameroun VS Sénégal [12:00]

Mali VS Guinée [15:00]

Rwanda VS Uganda [18:00]

Nigeria VS Mozambique [21:00]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger