AmakuruPolitiki

Rugarama-Gafumba: Abaturage bavuga ko bafatiye ingamba umwanda wavuzwe mu kagari kabo

Abahererwa serivise zitandukanye ku biro by’Akagari ka Gafumba ko mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera, bavuga ko ubu ibintu byahindutse isuku ari yose, nyuma y’iminsi ishize bagashinja kugira umwanda.

Byavugwaga ko hari abatishimira isuku nke yagaragaraga kuri ibi biro, haba hanze ya byo ndetse no mu byumba bimwe na bimwe byaho byasaga nabi ku buryo hari abavugaga ko bidaheruka kunyuzwamo umweyo.

Cyakoze umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka Kagari Mukamusoni Sophie yavuze ko Icyumba cyagaragaraga ko kidasa neza byari byaratewe n’urugi rwari rwarapfuye ariko ubu bakaba baramaze kubikemura.

Ati’:” Icyumba cyasaga nabi ni kimwe gito cyo ku ruhande, impamvu nyamukuru ni uko hari hamaze igihe hadafunguka kuko urugi rwari rwarapfuye bityo kuhafungura ntibikunde ariko ubu byamaze gukemuka twararukoze, ubu kuhakorera isuku birakunda ntakibazo”.

Bamwe mu baturage baho bavuga ko bababajwe cyane no kwiyumva mu bitangazamakuru babashinja kugira umwanda, ngo ibi byatumye bafata ingamba nta kuka zo guhinyuza ibyavuzwe bakagaragaza itandukaniro.

Nyiramana ati’:” Kumva batuvuga ko tugira umwanda byaratubabaje ariko byanaduhaye isomo, njye ndifuza ko uwatangaje ayo makuru ubu yagaruka akihera ijisho akabona itandukaniro, ubu gahunda yacu ni ugusukura i Wacu haba aho dukorera, mu Ngo , imyenda twambara ndetse no ku mubiri ku buryo uwo duhuye wese azajya amenya aho duturutse”.

Ndayambaje ati’:” Ukurikije uko hasa nonaha biragaragara ko hari umukozi uhoraho ubyitaho Kandi nubwo yaba adahari natwe ntituzasubiza inyuma ibi tugezeho twaza no kuhikorera ariko isuku ikaba umuco, dukora umuganda mu rwego rwo kwiteza imbere ibi si byo byatunanira”.

Aba baturage bemeza ko bagomba kuba intangarugero mu gukorera ahantu hasa neza Kandi nabo bagaragaza ko bishimira uburyo hasa kuko umucyo uhari ugaragarira buri wese.

Nyirarusisiro ati’:” Nk’uko bahora babitubwira kuri za Radio ngo tugire isuku natwe intego yacu ni ukuyihamaho iyo dufite tukayongera, tugakoropa,tugakubura tugatera n’indabo nziza mbese tukahataka, urebye uko hasa none aha, ntawe bitanezeza niyo mpamvu tugomba kubikomeraho, ubu Akagari kacu Karasa neza nawe wazenguruka ukareba”.

Aba baturage bavuga ko bazi neza akamaro k’isuku mu bintu byose, bagahamya ko gusa neza no gukoresha ibisa neza ari ikimenyetso cyo gusobanuka no gutera imbere bityo bakaba bumva ko bakwiye kunoza Ibyo bagezeho.

Bemeza ko Icyumba cyabagamo umwanda ubu cyafunguwe gikorerwa isuku

Abaherwa serivise kuri aka Kagari biyemeje kudacogora ku isuku yako

Twitter
WhatsApp
FbMessenger