AmakuruPolitiki

U Rwanda na Sénégal bagiye kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Cheikh Niang, Minisitiri wa Sénégal ushinzwe ukwihuza kwa Afurika, Ububanyi n’Amahanga n’Abanya-Sénégal baba mu mahanga, bigamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byabereye muri Village Urugwiro, ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ku wa 8 Ukwakira 2026, nyuma y’inama ya mbere ya Komisiyo Ihoraho Ihuriweho n’u Rwanda na Sénégal ishinzwe Ubufatanye, yabaye ku wa 7 Ukwakira 2026.

Muri iyo nama, ibihugu byombi byagaragaje ko byifuza kongera imikoranire mu nzego zirimo umutekano, uburezi, siporo, ubukungu, umuco, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, ibikorwaremezo n’ishoramari.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa izo ntego, u Rwanda na Sénégal byasinye inyandiko z’ubwumvikane zirebana n’inzego zitandukanye. Harimo ubufatanye mu ikoranabuhanga no guhanga udushya, guteza imbere ubukerarugendo, ibikorwa by’urubyiruko, umuco n’ubuhanzi, siporo, amashuri makuru n’ubushakashatsi.

Ibihugu byombi byanumvikanye ku bufatanye mu butabera mpanabyaha, harimo koherezanya abantu bakekwaho ibyaha no kwimurana abantu bakatiwe n’inkiko, hakurikijwe amasezerano y’impande zombi.

Ku bijyanye n’iterambere ry’ubukungu, impande zombi zashishikarije abikorera bo mu bihugu byombi kurushaho gushakisha amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari, binyuze mu kongera ingendo n’imikoranire hagati yabo.

Hateguwe kandi Ihuriro ry’Ubucuruzi ry’u Rwanda na Sénégal, ryahurije hamwe abashaka guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, hagamijwe gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro byabaye hagati y’abayobozi b’u Rwanda na Sénégal, bikurikiye izo nama n’amasezerano, bigaragaza ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza kubaka umubano ushingiye ku bufatanye mu bya dipolomasi, ubukungu n’iterambere ry’abaturage.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger