NIDA yasubitse by’agateganyo ibikorwa byo gufotora abazahabwa e-Indangamuntu
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyamenyesheje abaturage ko ibikorwa byo gufotora abatarakorerwa e-Indangamuntu byahagaritswe by’agateganyo.
Mu itangazo ryatanzwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026, NIDA yavuze ko gahunda nshya igaragaza imirenge n’ahandi ibikorwa byo gufotora bizakomereza izatangazwa mu minsi iri imbere.
Muri iki gihe cyo gutegereza ko gahunda isubukurwa, NIDA yasabye abaturage bafite amakuru y’irangamimerere akeneye gukosorwa kubikora hakiri kare. Mu makuru ashobora gukosorwa harimo amazina y’umuntu cyangwa ay’ababyeyi, aho yavukiye, imyaka n’andi makuru ajyanye n’irangamimerere.
Abaturage bakeneye izi serivisi basabwe kwegera abashinzwe irangamimerere mu mirenge batuyemo kugira ngo amakuru yabo abanze abe ahamye.
Nubwo gufotora byahagaritswe, NIDA yavuze ko gahunda ya pre-enrollment, aho abaturage bemeza kandi bagatanga amakuru azifashishwa mu kubakorera e-Indangamuntu, ikomeje.
Abaturage bashobora kuyikora banyuze ku rubuga Irembo, bityo bakazaba biteguye igihe ibikorwa byo gufotora bizaba bisubukuwe.
Kugeza ubu, NIDA ntiratangaza itariki nyayo yo gusubukura gufotora, ariko yavuze ko amakuru ajyanye n’ahazakomereza ibikorwa azagezwa ku baturage mu minsi iri imbere.
Muri Kanama 2026, NIDA yari yatangaje ko abantu barenga miliyoni zirindwi bari bamaze gufotorwa mu rwego rwo gutegura Indangamuntu Koranabuhanga (e-Indangamuntu).

