AmakuruImyidagaduro

Abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazahurira mu Bubiligi

Abahanzi bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, baba mu Rwanda no muri diaspora, bazahurira mu iserukiramuco rizamara iminsi itatu ribera mu Bubiligi.

Iri serukiramuco rizaba kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Gashyantare 2027, rikazitabirwa n’abahanzi ndetse n’abavugabutumwa batandukanye.

Ritegurwa na Team Production, sosiyete isanzwe itegura ibitaramo n’ibikorwa bitandukanye bihuza Abanyarwanda baba mu Bubiligi.

Mu bahanzi bamaze gutangazwa harimo Israel Mbonyi, Richard Ngendahayo, Aline Gahongayire, Adrien Misigaro, Ben & Chance na Willy Uwizeye, mu gihe abandi bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Hazaba kandi abavugabutumwa barimo Bishop Emmanuel Karemera, Pastor Julienne Kabanda n’umugabo we Stanley Kabanda.

Abategura iri serukiramuco bavuga ko rigamije guhuza abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane Abanyarwanda baba mu Bubiligi, binyuze mu ndirimbo, ubutumwa n’igihe cyo gusangira ubunararibonye mu kwizera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger