AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhanga

Twitter yagiriye abayikoresha inama yo guhindura Passwords zabo vuba na bwangu

Ubuyobozi bw’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwagiriye abakiriya miliyoni 336 barukoresha, inama yo guhindura vuba na bwangu amagambobanga (Passwords) bari basanzwe bakoresha kuri uru rubuga, nyuma yo kugaragara y’uko hari ikiza(virus) cyabikuye password zari muri systeme mpuzamahanga.

Twitter yavuze ko iki kibazo yamaze kugikemura kandi ko nta bimenyetso by’imikoreshereze mibi bikigaragara, gusa yagiriye abantu inama yo guhindura passwords zabo kuri Twitter ndetse n’ahandi hose bashobora kuba barakoresheje izisa na zo, mu rwego rwo kwirinda ibibazo.

Parag Agrawal ushinzwe ikoranabuhanga muri Twitter yasabye imbabazi kubera iki kibazo cyaje gitunguranye, gusa yongera kwibutsa abakoresha uru rubuga ko ari ngombwa guhindura amagambobanga yabo.

Ati” Dusabye imbabazi ku byabaye, tuzi neza kandi dushimira ikizere mutugirira, kandi dushishikajwe n’uko icyo cyizere cyabaho buri gihe.”

“Hari  ikiza cyaje cyangiriza passwords zari zibitse mu bubiko. Iri kosa ni twe twaribonye ubwacu, tuvanaho izo passwords kandi turimo gushyira mu bikorwa ingamba zatuma iki cyiza cyabaye kitakongera kubaho ukundi.”

Agraval agira abakiriya ba Twitter guhindura Passwords zabo mu rwego rwo kwirinda ibibazo, kandi bagakoresha Password Manager, mu rwego rwo kugira ngo babone password zifite imbaraga kandi bakagira password imwe kuri serivisi zose bakoresha.

Mu busanzwe, kompanyi zikomeye zibika passwords z’abakiriya bazo mu buryo udashobora kuzisoma. Twitter yo yari isanzwe ikoresha uburyo bwa hashing kugira ngo ibashe kubika izi passwords, ubu akaba ari uburyo bwasimbuye ubwari busanzwe aho password iba igizwe n’uruhurirane rw’imibare ndetse n’inyuguti ziba zibitse muri systeme yabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger