AmakuruImikino

Antoine Hey yongeye kuva mu bushomeri nyuma yo gutandukana n’Amavubi

Umudage Antoine Hey wasezeye ku kazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi muri Mutarama, yamaze kubona akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Myanmar nyuma y’amezi ane nta kazi afite.

Uyu mudage yanditse ibaruwa isezera ku nshingano zo gutoza Amavubi, nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda yari yarajyanye muri Maroc mu mikino ya CHAN itashye amaramasa, aho yabuze tike yo kwerekeza muri 1/4 cy’irangiza ku gitego cyo ku munota wa nyuma mu mukino yatsinzwemo na Libya igitego 1-0, akaba yaragiye bivugwa ko agiye gutoza ikipe y’igihugu cya Syria.

Nyuma yo gusezera kuri aka kazi, yongeye kwandikira ubuyobozi bushya bwa Ferwafa buyobowe na Brig. Gen. Jean Damascène Sekamana asaba ko yagaruka agakomereza aho yari agejeje, gusa ibaruwa yanditse ntabwo yigeze isubizwa n’ubuyobozi bwa FERWAFA.

mmtimes.com cyanditse ko mu gihe cya vuba Hey azaba yagizwe umutoza mukuru w’igihugu cya Myanmar, asimbuye Gerd Zeise uherutse gusezera.

Iki kinyamakuru cyanditse ko mu itangazo rigenewe abanyamakuru Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Myanmar ryasohoye kuri uyu wa kane tariki 3 Gicurasi,abayobozi baryo babonanye na Hey n’abamwungirije baganira ku buryo yatoza ikipe yabo.

Antoine Hey wahoze atoza Amavubi.

Hey na we abicishije kuri twitter yaciye amarenga ko agiye gutoza ikipe y’igihugu ya gatandatu agira ati “Urugendo rurakomeje, hakurikiyeho muri Asia! Ikipe y’igihugu ya gatandatu?”

Igihugu cya Myanmar kizwi nka Burma, gihana imbibi n’u Buhinde, Bangladesh, Thailand, Laos n’u Bushinwa.

Si igihugu kizwi cyane mu mupira w’amaguru, gusa kigeze kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Aziya mu 1968 gitsindwa na Iran yari yanakiye aya marushanwa.

Mu 1966 cyegukanye igikombe cya Asian Games, mu gihe mu 1967 cyegukanye igikombe cya SEA , iki kikaba gihuriramo ibihugu bikora ku nyanja.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger