AmakuruPolitiki

Tshisekedi watorewe kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni muntu ki?

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Mutarama 2019, Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko Felix Tshisekedi wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila yatsinze  amatora y’umukuru w’igihugu.

Ni nkuru yatunguye abenshi kuko Tshisekedi uyu Atari we wahabwaga amahirwe ugereranyije na Martin Fayulu bari bahanganye.

Tshisekedi yatsinze amatora ku majwi 38.57%, mu gihe Fayulu yatsinze ku majwi 34.8%.

Tshisekedi watorewe gusimbura Perezida Joseph Kabila, ni umuhungu wa Nyakwigendera Etienne Tshisekedi wahoze ayobora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa. Umwanya uyu yegukanye, wifujwe na se incuro nyinshi gusa arinda gupfa atabashije kuwutsindira kuko ubwo yageragezaga kuyobora RDC muri 2011 yakubiswe incuro na Joseph Kabila.

Felix Tshisekedi yavukiye  mu mujyi wa Leopoldville ku wa 13 Kamena mu 1963. Nyina umubyara yitwa Marthe na ho se ni Etienne Tshisekedi. Akomoka mu bwoko bw’aba Luba.

Amateka yerekana ko uyu mugabo usanzwe ari se w’abana batanu yakuriye mu buzima buryoshye, dore ko igice kinini cyabwa yakimaze i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo.

Felix yahagaritse ibijyanye n’amashuri mu myaka ya za 80 kubera ko yagombaga guherekeza se mu nzu y’imbohe aho yari afungiye azira gushinga UDPS yari igambiriye kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Mobutu.

Tshisekedi yavuye muri Congo mu 1985 yerekeza i Brussels mu Bubiligi ari kumwe n’umuryango we. Kugenda kwe byari ku itegeko rya Perezida Mobutu wari wamusabye kumuvira mu gihugu. U Bubiligi bwaramuhiriye cyane kuko yahagiriye ubuzima bwiza, anaba umurwanashyaka wa UDPS byeruye.

Felix Tshisekedi w’imyaka 55 y’amavuko, si mukuru muri Politiki ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo dore ko nta n’ibigwi byinshi ayifitemo. Yayimenyekanyemo cyane muri 2011 atorerwa guhagararira Umujyi wa Mbuji-Mayi mu nteko ishinga amategeko, gusa akanga kuyijyamo kubera kutemera insinzwi ya se mu matora y’umukuru w’igihugu.

Cyakora cyo mbere yaho gato (2008) yari yaratorewe kuba umunyamabanga mukuru wa UDPS imbere mu gihugu.

Ishyaka rya UDPS abereye umuyobozi yatangiye kuryigarurira muri 2016 aho yatorewe kuribera umuyobozi wungirije, aba umuyobozi waryo burundu muri 2018. Iri shyaka rya UDPS riharanira Demokarasi n’iterambere ry’abaturage ryashinzwe na se mu 1982.

Ni ishyaka rizwi cyane kuko ari ryo ritavuga rumwe n’ubutegetsi rifite abayoboke benshi rikaba n’irinamaze igihe kirekire rishinzwe.

Felix Tshisekedi Tshilombo, yakunze kunengwa n’abatamushyigikiye bamushinja kutagira ubunararibonye bwatuma ayobora abarwanashyaka b’ishyaka rigari ryashinzwe na se.

Uyu mugabo ufite impamyabumenyi ihanitse mu itumanaho n’imenyekanishabikorwa(marketing) yakuye mu Bubiligi, ntiyemeranya n’abavuga ko ari umwana muri Politiki dore ko abasubiza ko ayimazemo imyaka isaga 25.

Aganira na Al Jazeera mu minsi ishize yagize ati”Mfite ubunararibonye muri Politiki kurusha na bamwe mu bandwanya. Nageze muri Politiki mu myaka 25 ihise kandi nayihereye mu mizi. Ndi umuhungu wa data gusa nanone ndi umugabo ubwanjye.”

Ni nyuma y’uko yari amaze gutandukana na bagenzi be bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi kubera imvururu zabaye muri rino shyaka.

Ibi byabaye mu Ugushyingo kwa 2018 aho we na bagenzi be bari bashyigikiye Martin Fayulu ngo ahangane mu matora na Emmanuel Ramazani Shadary wari ushyigikiwe na Perezida Kabila. Nyuma Tshisekedi yaje kwitandukanya na bagenzi be nyuma yo gusanga umubare munini w’abarwanashyaka be ari we bashyigikiye. Uyu mugabo yahise akurikirwa na mugenzi we witwa Vital Kamerhe.

Kamerhe uyu ni na we yahise agira Minisitiri w’intebe nk’isezerano Tshisekedi yamuhaye mu gihe UDPS yaba itsinze amatora.

Mu gihe abatamushyigikiye baba bemeye ibyavuye mu matora, ni bwo bwambere amatora yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yaba abaye akanarangira mu mutuzo kuva mu 1960 ubwo iki gihugu cyahabwaga ubwigenge n’Ababiligi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger