AmakuruPolitiki

RDC: Umukandida Martin Fayulu ntiyemeranya n’ibyavuye mu matora

Umukandida Martin Fayulu wiyamamaje ahagarariye amashyaka ane atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila, yemeza ko ibyavuye mu matora yamaze gutangazwa ataribyo ahubwo ko amajwi y’AbanyeCongo yibwe.

Uyu mukandida wavuze ko, ibyatangajwe kuri uyu wa Kane taliki ya 10 Mutarama 2019, ari uburiganya yashigikiwe n’Ubufaransa nabwo bwemeza ko aya matora yagaragayemo uburiganya.

Komisiyo y’amatora muri Congo, yatangaje amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora bigaragaza ko Felix Tshisekedi yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko igihugu cy’u Bufaransa cyamaze kubikemanga kigaragaza ko ahubwo uwatsinze ashobora kuba ari Martin Fayulu wagize amajwi ya kabiri.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian yavuze ko ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora bitizewe, kuko ngo ushobora kuba yatsinze ni Martin Fayulu, ibintu n’uyu mukandida yagarutseho avuga ko ari we watsinze n’ubwo Komisiyo y’amatora yatangaje undi.

Minisitiri Jean-Yves, aganira na CNews yo mu Bufaransa yagize ati: “Birasa n’aho ibyavuye mu matora bidafite ishingiro kuko bidahuye n’ukuri. Fayulu ni we bigaragara ko yagombaga kuba yatsinze amatora.”

Mu itangazo Martin Fayulu yashyize ahagaragara nawe yavuze ko amatora yabayemo uburiganya avuga ko nta muturage w’iki gihugu ushobora kubyihanganira.

N’ubwo umukandida wari watanzwe n’ ihuriro ry’ amashyaka ari ku butegetsi muri Congo Ramazane Chadary yatsinzwe, Radiyo Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI yatangaje ko Félix Tshisekedi ari umufatanyabikorwa wa Joseph Kabila.

Ibi byakomojweho bikurikijwe amagambo Joseph Kabila yigeze gutangaza avuga ko ‘Félix Tshisekedi ari umufatanyabikorwa muri politiki atari umwanzi’.

Martin Fayulu avuga koamajwi yibwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger