AmakuruImikino

Tour du Rwanda: Umudage yegukanye agace ka 5, Mugisha Samuel agumana umwambaro w’umuhondo

Umudage Julian Hellmann ni we watwaye agace ka gatanu k’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, isiganwa ryavaga i Karongi ryerekeza i Rubavu, gusa Umunya Rwanda Samuel Mugisha akomeza kwambara umwambaro w’umuhondo.

Aka gace ni aka kabiri by’umwihariko uyu musore w’Umudage yegukanye, nyuma y’uko yari yegukanye agace ka gatatu kavaga i Huye kerekeza i Musanze.

Abasiganwa bahagurutse i Karongi ahagana saa yine za mu gitondo, banyura mu Rutsiro berekeza i Rubavu, ku ntera ya kilometero 95.

Magingo aya Tour du Rwanda igeze ahakomeye kuko n’ubwo Samuel akiyoboye abandi ku rutonde rusange abarusha ibihe bito ku buryo bishobora kuvamo isaha n’isaha. Samuel wageze i Rubavu ari uwa karindwi ararusha Jean Claude Uwizeye amasegonda 21, akanarusha amasegonda 24 HAILEMICHAEL Mulu.

Batanu ba mbere bageze i Rubavu:

1. Hellmann Julian
2. Julius Jayde
3. David Lozano
4. Munyaneza Didier
5. Uwizeye Jean Claude.

Urutonde rusange.

Mugisha Samuel aracyari mu mwambaro w’umuhondo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger