Amakuru ashushyeUmuco

Visit Rwanda: Intore zabyiniye abakinnyi ba Arsenal maze nabo barabyina karahava-VIDEO

Ikipe ya Arsenal ifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bushingiye ku muco, yatangaje ko yanezerewe bikomeye ubwo intore zabasuye ku kibuga cy’imyitozo zikababyinira imbyino mu muco nyarwanda.

Ibi babivuze babicishije ku rubuga rwabo rwa Twitter, ndetse banashyiraho amashusho agaragaza abakinnyi ba Arsenal bitegura gutangira shampiyona bishimye bikomeye bari no kugerageza kwigana uko intore ziri kubyina.

Nkuko bigaragara muri aya mashusho, abakinnyi bari bari mu myitozo bumva abakaraza bavuza ingoma begera aho abakinnyi bari, abakinnyi bose baratunguwe bibaza ibibaye bagiye kubona babona ni babyinnyi bari kubyina imbyino ya Kinyarwanda, byari ibyishimo.

Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 07 Kanama 2018 nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rukoze amateka rugakorana amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza  azatuma iyi kipe yamamaza u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu.

Ikipe ya Arsenal ikazajya yambara imipira iriho ijambo “Sura u Rwanda (Visit Rwanda)”, ku buryo u Rwanda rukomeza kuza ku isonga mu kuba igihugu gisurwa kurusha uko byari bimeze.

Aya masezerano kandi ateganya ko amavidewo n’amafoto bizajya byerekanwa kuri Stade ya Arsenal, Emirates Stadium, buri munsi uko hakiniwe umupira.

Ubu butumwa bwa “Visit Rwanda” buzajya bugaragara ku mipira yo gukinana yose y’ikipe nkuru, iy’abakobwa n’ikipe b’abafite munsi y’imyaka 23.

Aya masezerano yatangijwe ku mugaragaro tariki 22 Gicurasi 2018, ubwo Arsenal yamurikaga umwenda izakinana muri champiyona itaha ya 2018/2019, azamara imyaka 3.

Reba hano uko babyinnye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger