AmakuruImikino

Tour du Rwanda: Desalegn Bereket yegukanye agace ka 6, Mugisha agumana umwambaro w’umuhondo

Desalegn Bereket Temalew ukomoka mu gihugu cya Ethiopia ni we wegukanye agace ka 6 k’isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, agace kavaga i Rubavu mu mujyi kerekeza mu Kinigi mu karere ka Musanze.

Mu ma saa yine y’igitondo ni bwo abasiganwa bahagurukiye imbere y’ibiro by’akarere ka Rubavu, babanza kuzenguruka Umujyi wa Gisenyi incuro enye, mbere yo gufata umuhanda muremure uzamuka mu Kinigi ahasanzwe hanubatse ikigo cy’igihugu cy’umukino w’amagare.

Ndayisenga Valens, Samuel Mugisha na Didier Munyaneza ni bo basohotse mu mujyi wa Gisenyi bari imbere y’abandi, gusa uko urugendo rwagendaga ruba rurerure ni na ko abo bahanganye bagendaga babasohora mu gikundi.

Kubera ko agace k’uyu munsi kari kiganjemo urugendo ruzamuka, ni na ko hagiye hagaragara ihangana hagati y’abasore nka Julius Jayde, Faurie James, Buru Temesgen, Nsengimana Bosco, Azzedine Lagab, Manizabayo Eric na Desalegn Temalew wageze mu Kinigi ari imbere y’abandi.

Aka gace ka gatandatu gasize Umunyarwanda Samuel Mugisha acyambaye umwambaro w’umuhondo, mu gihe isiganwa ribura uduce 2 ngo risozwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger