AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Lionel Messi yagizwe kapiteni mushya wa FC Barcelona

Kuri uyu wa gatanu, Lionel Messi yatorewe kuba kapiteni mushya wa FC Barcelona asimbuye Andres Iniesta wamaze gusohoka muri iyi kipe akerekeza mu gihugu cy’Ubuyapani.

Messi wagizwe kapiteni wa mbere w’iyi kipe yanahoze yungirije Andres Iniesta wabaye kapiteni wa Barca muri 2015 asimbuye Xavi Hernandes, nyuma yo kujya muri Al Saad yo muri Qatar.

Barcelona igomba gutangira uyu mwaka w’imikino ifite aba kapiteni bane: Kapiteni wa mbere ni Lionel Messi usanzwe uri na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina, Kapiteni wa kabiri ni Sergio Busquets, uwa gatatu ni Gerard Pique, mu gihe Kapiteni wa kane ari Sergi Roberto.

Lionel Messi abaye kapiteni wa gatanu wa FC Barcelona kuva ikinyejana cya 20 cyatangira, nyuma ya Pep Guardiola wabaye kapiteni w’iyi kipe kuva mu 1999, Luis Enrique, Carles Puyol, Xavi Hernandes na Andres Iniesta.

Aba Kapiteni bashya ba FC Barcelona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger