AmakuruImikino

Radiant Insurance yiyongereye mu bafatanyabikorwa ba Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yungutse umufatanyabikkorwa mushya, aho yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’ubwishingizi cya Radiant Insurance Campany Ltd.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, aya masezerano yashizweho umukono na Bwana Muvunyi Paul usanzwe uri  Perezida wayo, mu gihe ku ruhande rwa Radiant yasinywe na Marc Rugenera usanzwe uyobora iki kigo.

Aya masezerano azamara umwaka umwe, gusa hari amahitamo y’uko ashobora kongerwa mu gihe impande zombi zaba zinyuzwe n’ibyayavuyemo.

Mu gihe bizwi ko ikigo Radiant gitanga ubwishingizi, aya masezerano agamije guhamagarira abakunzi ba Rayon Sports gufata ubwishingizi muri iki kigo, bityo 15% by’amafaranga bazajya batanga akazajya ahabwa ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kuyitera inkunga.

Ikigo Radiant kije kiyongera kuri sosiyete y’itumanaho ya Airtel-Tigo Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Rayon Sports, binyuze muri promotion yashyiriweho abakunzi ba Rayon Sports yitwa Rayon Pack.

Aya masezerano agamije kugira ngo abafana bose ba Rayon Sports baba abanditse n’abatanditse babone uburyo bwo gutera inkunga ikipe yabo binyuze mu mafaranga bakoresha bahamagara ndetse n’ayo bakoresha bagura bundle ya Internet.

Perezida wa Rayon Sports Bwana Paul Muvunyi ashyira umukono ku masezerano.
Marc Rugenera umuyobozi wa Radiant insurance ashyira umukono ku masezerano.
Komite nyobozi ya Rayon Sports iri kumwe n’abahagarariye ikigo Radiant insurance.

 

Amafoto: Rwanda Magazine.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger