AmakuruImikino

Thierry Henry yagizwe umutoza w’imwe mu makipe akomeye cyane mu Bufaransa

Umufaransa Thierry Henry wamamaye mu makipe ya Arsenal na FC Barcelona yamaze kugirwa umutoza mukuru wa AS Monaco y’iwabo.

Uyu mugabo wari usanzwe ari umutoza wugirije mu kipe y’igihugu y’Ububiligi yamaze gusinyira iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona y’Ubufaransa ya 2017, asimbuye Leonardo Jardim wirukanwe muri iki cyumweru kubera umusaruro mubi.

Thierry Henry w’imyaka 41 y’amavuko, agomba kungirizwa na Joao Carlos Valado Tralhao wari umutoza wa Benfica y’abatarengeje imyaka 23, cyo kimwe na Patrick Kwame Ampadu wari umutoza w’ikipe nto ya Arsenal; uyu kandi akaba ari umubyeyi wa Ethan Ampadu ukinira ikipe ya Chelsea.

Aya makuru yashimangiwe n’uyu mugabo wanakiniye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Yagize ati” N’ishema ryinshi cyane, nejejwe no gutangaza ko nemeye akazi ko kuba umutoza mukuru wa AS Monaco FC. Nagize amahirwe yo kubona ubusabe bushimishije butandukanye mu mezi ashize, gusa Monaco izampora ku mutima. Kuba naratangiriye gukina ruhago muri iyi kipe, birasa n’aho ari nk’umurage kuko nanone ngiye kuhatangirira akazi kanjye k’ubutoza.”

“Nejejwe cyane no kuba nahawe aya mahirwe, gusa ni cyo gihe cyo gutangira gukora cyane.”

Yaboneyeho no guhita asezera ku mugaragaro abakinnyi, abayobozi n’abatoza b’ikipe y’igihugu y’Ububiligi yari abereye umutoza wungirije.

N’ubwo muri 2016/2017 AS Monaco yatwaye igikombe cya shampiyona ikanagera muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league, Henry ayisanze habi kuko ubu ihagaze ku mwanya wa 18 wa shampiyona, ikaba imaze gutsinda umukino umwe wonyine kuva shampiyona y’Abafaransa yatangira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger