AmakuruImyidagaduroUmuziki

Kanye West na Kim Kardashian bari muri Uganda

Kanye West, Umuraperi w’Umunyamerika n’umugore we Kim Kardashian bamaze kugera mu gihugu cya Uganda aho baje gushyirira akadomo kuri Yandhi, umuzingo w’indirimbo(Album) y’uyu muhanzi yari imaze igihe kirekire itegerejwe.

Kanye West n’umugore we bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe mu ijoro ryakeye aho bavuye berekeza muri Parike y’igihugu ya Murchison Falls.

Mu minsi ishize, Kanye West yatangarije ikinyamakuru TMZ ko akeneye kongera muri uyu muzingo we ubumenyi karemano, akaba ari yo mpamvu atawusohoye mu kwezi gushize nk’uko byari byitezwe.

Kim Kardashian yahishuye ko iyi Alubum y’umugabo we izamurikwa ku wa 23 z’ukwezi gutaha.

Amakuru avuga ko Kanye West na Kim Kardashian bacumbitse ahitwa Chobe Safari Lodge aho bari gufatira ikiruhuko, mbere yo gutangira ibyabazanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger