AmakuruImikino

Ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry yamaze kugera i Kigali

Nyuma yo gutsinda Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika, Ikipe y’igihugu ya Guinea Conakry yamaze kugera i Kigali mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura.

Umukino wa Guinea n’Amavubi waraye ubereye kuri Stade Le 28 Septembre i Conakry. Ibitego bya Francois Kamano na brahim Cissé ni byo byaraye bihaye Syli Nationale kwegukana amanota atatu yatumye ikomeza kuyobora itsinda H n’amanota 9, mu gihe ikizere cy’Amavubi cyo kujya muri Senegal cyahise kiyoyoka.

Muri uyu mukino, Amavubi yahushije Penaliti yatewe na Jacques Tuyisenge igakurwamo n’umuzamu Keita wa Guinea.

Nyuma y’uyu mukino abakinnyi ba Guinea bahise bahabwa indege yihariye yahise ibazana i Kigali mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura, mu gihe Amavubi y’u Rwanda byitezwe ko aza kuhasesekara mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu.

Umukino wo kwishyura hagati y’Amavubi na Guinea uteganyijwe kubera kuri Stade wa Kigali kuri uyu wa kabiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger