Thailand: Umunyeshuri w’imyaka 14 yarashe bagenzi be n’abarimu, ahitana abantu umunani
Abantu umunani, barimo abanyeshuri n’abarimu, baguye mu gitero cy’amasasu cyagabwe n’umunyeshuri w’imyaka 14 ku ishuri ryisumbuye ryo mu Ntara ya Nonthaburi, hafi y’umurwa mukuru Bangkok muri Thailand, kuri uyu wa Gatanu.
Nk’uko Polisi yabitangaje, mbere yo kujya ku ishuri, uwo munyeshuri yabanje kurasa akica sekuru na nyirakuru mu rugo rwabo, nyuma ahita yerekeza ku ishuri yari yigamo atangira kurasa abo yahasanze.
Polisi yavuze ko abantu batandatu bishwe imbere mu ishuri, barimo abanyeshuri batatu n’abarimu batatu. Nyuma y’igitero, uwo musore na we yaje kwiyahura akoresheje imbunda yari amaze gukoresha.
Abandi bantu barenga 20 bakomerekeye muri icyo gitero, mu gihe icyenda muri bo bari barembye cyane. Uwahitanywe n’iki gitero wari muto kurusha abandi yari afite imyaka 12.

Amashusho yafatiwe mu ishuri agaragaza abanyeshuri bihishe munsi y’ameza bari kurira no guhinda umushyitsi, mu gihe amasasu yakomezaga kumvikana hafi yabo. Andi mashusho agaragaza abanyeshuri bahunga ishuri, bafashwa n’abakozi baryo kugira ngo bave ahari akaga.
Umwe mu batabazi wageze aho byabereye yavuze ko bahasanze ibintu byifashe nabi cyane.
Yagize ati: “Byari akajagari gakomeye. Twahise dutanga ubutabazi bw’ibanze ku banyeshuri bari bafite ibikomere ku mugongo, mu gatuza no ku maboko.”
Ikigo gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri iyo ntara cyatangaje ko abenshi mu bahitanywe cyangwa bagakomereka ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 12 na 17.
Umwe mu banyeshuri bafite imyaka 18 yabwiye ibiro ntaramakuru bya Reuters ko mu ikubitiro yatekereje ko yumvise urusaku rw’ibisasu by’imyidagaduro.
Yagize ati: “Mbere numvise nk’urusaku rw’ibishashi, ariko nyuma amasasu yatangiye kumvikana kenshi, ‘bang, bang, bang’. Hari igihe yahagaze gato, hanyuma arongera aratangira.”
Nyuma y’uko amakuru y’icyo gitero amenyekanye, ababyeyi benshi bihutiye kujya ku ishuri gushaka amakuru y’abana babo.
Umunyamakuru wa CNN, Karla Cripps, yavuze ko umuhungu we yigaga kuri iryo shuri ariko ko icyo gihe yari mu Buyapani. Yavuze ko umuhungu we yamuhamagaye afite ubwoba bwinshi amaze kumva ko ku ishuri habaye kurasana.
Yagize ati: “Abanyeshuri basabwe kwifungirana mu byumba by’amashuri. Umuhungu wanjye yari afite ubwoba bwinshi kandi ababajwe n’ibyabaye.”

Yakomeje avuga ko hanze y’ishuri hari umwuka w’agahinda gakomeye, aho imodoka zitwara indembe zakomezaga kwinjira no gusohoka, mu gihe ababyeyi bahumurizaga abana babo.
Yongeyeho ko umwe mu nshuti z’umuhungu we yabwiye umuryango we ko mukuru wayo ari mu bitaro nyuma yo gukomerekera muri icyo gitero.
Iki gitero kiri mu byahitanye abantu benshi mu mashuri yo muri Thailand mu myaka ya vuba, kikaba cyongeye gutuma hibazwa ingamba zo kurushaho kurinda umutekano w’abanyeshuri n’abarimu muri icyo gihugu.
