AmakuruPolitiki

Tanzaniya: Guverinoma yashyizeho imisoro ikakaye ku bakoresha telephone bohererezanya amafaranga

Mu gihugu cya Tanzania, Leta y’icyo gihugu yatangije uburyo bushya bwo kwishyuza abaturage imisoro mu gihe bohereje cyangwa bakakira amafaranga bakoresheje telephone zabo zigendanwa.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye mu gihugu cya Tanzania bikomeje kugenda bibyandika, uyu musoro ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa washyizweho na Leta ya y’iki gihugu nyuma yo kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko yabo mu kwezi gushize kwa Kamena 2021.

Ibi bintu Guverinoma ya Tanzania yashyizeho bijyanye n’imisoro ngo bikaba bigiye gutuma habaho izamuka rikabije rijyanye n’ibiciro byo kohereza ndetse no kwakira amafaranga hakoreshejwe uburyo bwa telephone zigedanwa nkuko ibigo by’itumanaho muri kiriya gihugu byabitangaje.

Ibigo by’itumanaho mu gihugu cya Tanzania bikaba byavuze ko iriya misoro yashyizweho na Leta ijyanye no gukundisha abaturage igihugu ryatumye ibiciro byo kohereza ndetse no kwakira amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe telephone byikuba inshuro zirenga ebyiri bitandukanye cyane nk’uko byari bisanzwe.

Kugeza ubu ibigo by’itumanaho mu gihugu cya Tanzania bikaba byatangiye gutanga amatangazo mu binyamakuru bitandukanye yerekana ibiciro bishya byashyizeho byo kohereza no kwakira amafaranga hakoreshejwe telephone zigendanwa.

Umuyobozi mukuru w’ikigega cya leta ya Tanzania, yavuze ko ashyigikiye cyane uriya musoro washyizweho na Leta yabo, aho yashimangiye ko amafaranga azajya akurwa muri iriya misoro azajya akoreshwa mu bikorwa by’iterambere nko kugeza amazi meza mu bigo by’amashuri.

Ku ruhande rw’abaturage b’iki gihugu, bavuze ko batishimiye uyu mwanzuro wa Leta yabo wo kujya babishyuza iriya misoro kandi babizi neza ko bakennye cyane, ngo ibyakozwe bimeze nko kubakandamiza ndetse no kubongerera ubukene bari basanzwe bafite, bakaba basabye Leta yabo ko bakuraho uriya musoro mu buryo bwo gukomeza kuborohereza koherezanya amafaranga bakoresheje telephone zabo.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger