AmakuruAmakuru ashushye

Resitora zikorera mu bice byashyizwe muri Guma mu Rugo ntizemerewe gukora

Nyuma yaho mu Rwanda hashyizweho gahunda ya Guma Murugo y’iminsi mu turere 11 mu rwego rwo kugabanya imibare y’abakomeje kwandura COVID-19 , kuri ubu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwafatiye ingamba nshya amaresitora ari muri ibyo nice.

Mu butumwa RDB yacishije ku rubuga rwa Twitter rivuga ko ururwego rushingiye ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 14 Nyakanga 2021 igafata ingamba zo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 harimo no gushyira Umujyi wa Kigali n’ Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro muri Guma mu Rugo, rwatangaje ko resitora zitegura amafunguro atwarwa n’abakiliya cyangwa kuyabashyira bitemewe.

Ibice byashyizwe muri Guma mu Rugo serivisi zose zasabwe guhagarara izindi zigakorerwa mu rugo uretse serivisi z’ubuzima no gucuruza ibiribwa mu masoko.

RDB yasabye za hoteli gucumbikira abakozi bazo aho zikorera kugira ngo babashe gufasha abazigana banagabanye ingendo za buri munsi.

Hoteli zitabasha gucumbikira abakozi bazo zasabwe kubagenera uburyo bwo gutaha no kuza ku kazi.

Ba mukerarugendo mpuzamahanga baza mu gihugu bahawe ikaze, kandi bazoroherezwa mu ngendo no gufashwa kwirinda icyorezo cya Covid-19 harimo gufashwa kubona hoteli zibacumbikira, ibikorwa byo gusura, ingendo n’izindi serivisi zikenerwa na ba mukerarugendo.

RDB yatangaje ko ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu batemerewe, ingendo zabo zikaba zizasubukurwa nyuma ya Guma mu Rugo.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) iributsa abantu gukurikiza amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima agamije kugabanya ummuvvuduko wa COVID-19.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger