AmakuruUtuntu Nutundi

Tanzania: Abana 6 bishwe bakuweho ingingo zo gukoresha mu bupfumu

Mu gihugu cya Tanzania mu karere ka Njombe hasanzwe imibiri y’abana batandatu yasanzwe yakuweho ibice by’umubiri birimo amatwi, amazuru, n’imbavu, bikaba bikekwa ko byagiye gukoreshwa mu bupfumu.

Umuyobozi wa Police muri kariya gace witwa Ruth Msairi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko nta kabuza abishe bariya bana bajyanye ibice by’imibiri yabo kubikoresha imihango y’ubupfumu.

Police isaba ababyeyi kuba maso kugira ngo barinde abana babo, bamenye aho bari n’uwo bari kumwe kandi babashishikarize gutaha kare ngo kuko hari abandi bana muri kariya karere baburiwe irengero kugeza ubu bakaba bataraboneka.

Aba bana ngo bakunze kuburirwa irengero ngo bari hagati bigaragara ko bariya bana bari hagati y’imyaka ibiri n’icyenda.

Abaturage bamwe muri kariya gace bafite imyizerere y’uko ibice bimwe by’abana bato bifasha mu gutuma abantu baba abakire mu gihe gito.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger