AmakuruImikino

Rafaël da Silva yongeye kumvikana na Rayon Sports

Nyuma y’iminsi bivugwa ko rutahizamu rutahizamu w’umunya-Brazil Jonathan Rafaël da Silva  yatandukanye  n’ikipe ya Rayon Sports, byaje kurangira asinyiye Rayon Sports amezi atandatu muri iyi kipe.

Rafael da Silva yari yarekuwe na Rayon Sports ku munsi w’ejo ashinjwa kudatanga umusaruro,yahawe amahirwe ya nyuma yo gukomeza gukinira iyi kipe ya Rayon Sports biteganyijwe ko azanakina umukino uzayihuza na AS Kigali mu gikombe cy’Intwari.

Rafael da Silva umaze amezi 2 gusa muri Rayon Sports,ntiyabashije gutanga umusaruro abafana ba Rayon Sports n’ubuyobozi bwayo bwamwifuzaga ho ibi byari muri bimwe byatumye bahitamo gutandukana nawe.

Kuri uyu wa mbere ni bwo uhagarariye Jonathan Rafaël da Silva yagiranaga ibiganiro bya nyuma n’ikipe ya Rayon Sports, bemeranya ko agomba gukomeza gukinira Rayon Sports kugeza umwaka w’imikino urangiye.

Jonathan Rafael da Silva yahawe andi mahirwe kubera ko Rayon Sports yamaze gutakaza abakinnyi benshi bakomeye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger