AmakuruImyidagaduroUmuziki

Stromae yamaze gusinya amasezerano mu inzu y’imideli ikomeye

Paul Van Haver  wamenyekanye nka Stromae mu muziki ndetse n’imideli, uyu muhanzi yamaze gusinyana amasezerano n’inzu  y’imideli ya WME na IMG . iyi ikaba ari kompanyi ifata abahanzi, abanyamideli n’abandi  bakomeye ku Isi mu rwego rwo kubifashisha mu kwamamaza imideli igiye itandukanye.

Stromae abinyujije kuri Email ye yahamije aya makuru avuga ko amasezerano yamaze gukorwa kandi agiye gutangira gukorana nabo. Uyu muhanzi ukorera umuziki we mu gihugu cy’Ububiligi wagiye akora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imideli. Imyambaro myinshi uyu muhanzi stromae yambara cyangwa akoresha ayambikwa n’umugore we Coralie Barbier , bivugwa ko ariwe ugiye gukomeza kumufasha muri aya masezerano amaze gusinya.

WME (William Morris Endeavor) ni kompanyi yashinzwe mu mwaka wa 2009 ikaba ikorera i Calfornia muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ikaba ari kompanyi ihuza abantu batandukanye abahanzi, abakinnyi ba filimi,ikinamico ndetse rimwe na rimwe hakazamo abanyamakuru bama televiziyo atandukanye.

Miss Universe itegurwa niyi kompanyi ya WME-IMG

Iyi Kompanyi ikaba ariyo ifite ikanategura  amarushanwa y’ubwiza nka Miss Universe, Miss USA,Miss Teen USA, ikaba yarabiguze na Donald J.Trump ku italiki ya 14 Ukwakira 2015.

Stromae yari amaze igihe kinini atagaragara mu ruhando rwa muzika nyuma ya album ye ya kabiri yari amaze gushyira hanze yise “Racine Carrée,” ni album yakoze azengura ibihugu bitandukanye ku Isi, biza no kumuhira iba album yambere yagurishije cyane mu b’Ufaransa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger