Imikino

Philippe Coutinho ari mu nzira zo gufata ubwenegihugu bwa Portigal.

Umunya Brasil Philippe Coutinho arateganya gufata ubwenegihugu bw’igihugu cya Portigal mu rwego rwo gufasha ikipe ye ya Fc Barcelona kwegukana Arthur Melo usanzwe akinira Gremio Fc.

Arthur Henrique Ramos de Oliveira Melo ni umusore w’imyaka 21 usanzwe akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Gremio yo muri Brasil. Uyu musore yabengutswe n’amakipe akomeye yiganjemo ayo mu gihugu cy’Ubwongereza arangajwe imbere na Chelsea cyo kimwe na Manchester United, gusa ikipe ya Barcelona na yo iri muzagaragaje ko zifuza uyu mukinnyi.

Ni muri uru rwego Coutinho ashaka guhinduramo ubwenegihugu mu rwego rwo gutanga umusanzu afasha ikipe ye ya Barcelona kuzana amasura mashya kandi akomeye nk’uko Dario Gol yabyanditse.

Arthur Melo ni umwe mu mpano zitanga icyizere mu mupira w’amaguru.

Philippe Coutinho Correira w’imyaka 25 y’amavuko yageze mu ikipe ya Fc Barcelona akubutse mu ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza muri Mutarama uyu mwaka aho ashobora kuzasubirana na bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu ya Brasil bakina umukino wa gicuti na Croatia mbere yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya.

Coutinho uyu yageze muri Barca nyuma yo guca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere waguzwe amafaranga menshi n’iki gihangage cyo muri Esipanye.

Uyu musore agomba gufata ubwenegihugu bwa Portigal dore ko n’umutambukanyi we akomoka mmuri kino gihugu.

Biteganyijwe ko Coutinho azabona ubwenegihugu bushya ukwezi kumwe mbere y’uko igikombe cy’isi cy’ibihugu gitangira akaba kandi agomba kwiyongera kuri Lionel Messi na Luis Suarez bamaze kubona ubwenegihugu bwa Esipanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger