AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Sonia Rolland yashyikirije inkunga ibitaro bya Ruhengeri igamije kurengera ubuzima bw’abana

Umunyarwandakazi Sonia Rolland Uwitonze uba mu gihugu cy’Ubufaransa yashyikirije ibitaro bya Ruhengeri inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 125, izifashishwa mu kurengera ubuzima bw’abana bakivuka no gukumura indwara zikunze kubibasira.

Iyi nkunga igizwe n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi  bw’abana bakivuka. Ibitaro bya Ruhengeri byayakiriye binyuze mu muryango Maisha Africa washinzwe na Sonia Rolland.

Ku wa 17 Ukuboza 2018, hizihijwe isabukuru y’imyaka 17 y’umuryango ‘Maisha Africa’ ufasha abana batishoboye washinzwe na Sonia Rolland Uwitonze Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa.

Muri uyu muhango kandi hakusanyijwe inkunga yo kugura ibikoresho bizifashishwa muri serivisi yita ku bana bakivuka (néonatalogie) mu bitaro bya Ruhengeri.

Sonia Rolland abinyujije kuri Instagram yatangaje ko muri iri joro babashije gukusanya amayero asaga ibihumbi 125 angana na miliyoni zirenga 125 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Inkunga z’abafatanyabikorwa, abitabiriye n’abitanze zatumye tubona amayero 125.300. Iyi nkunga izafasha mu gusana no gushyira ibikoresho muri serivisi yo kuvura indwara zifata abana bakivuka mu bitaro by’abana by’Akarere ka Musanze mu Rwanda.”

Tariki 23 Nzeri 2019 ibitaro bya Musanze byakiriye ibi ibikoresho, bishimira Sonia Rolland wagize igitekerezo byemeza ko ubu hizewe neza ko imfu z’abana bakivuka zigiye kugabanuka ku rugero rushimishije.

Uyu muryango ufasha abana b’imfubyi za Jenoside batishoboye, ubaha amafaranga y’ishuri, ibikoresho byo mu rugo, wubakira abadafite inzu batahamo, wubaka ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibikorwa bigamije kuzamura umwana w’Umunyarwanda.

Mu mpera z’umwaka wa 2017 Sonia yatashye ibibuga bya Basketball na Volleyball yubakiye abana barererwa kwa Gisimba mu Mujyi wa Kigali. Byatwaye asaga miliyoni 20 Frw.

Abayobozi b’ibitaro bya Ruhengeri bishimiye iyi nkunga
Sonia Rolland yageneye imfashanyo ibitaro bya Ruhengeri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger