AmakuruMu mashushoUtuntu Nutundi

Icyo wakora warashakanye n’umusinzi

Muri iki gihe abantu benshi baba abasaza n’abumva ko bakuze usanga bakunda kunywa inzoga bitewe n’impamvu zinyuranye . Hari abazinywa bagira ngo zibibagize ibibazo bafite cyangwa se mu buryo bwo kwishimisha. Inzoga inyowe mu rugero ntacyo itwara umuntu,gusa abanywa gake wababara.

Mu mibanire y’abashakanye hari igihe kigera hakabaho kudahuza urugwiro biturutse kuri umwe muribo, Inzoga nyinshi cyangwa guhora wasinze  kuri umwe muribo ni kimwe mubishobora kuba intandaro yo gushwana ku bashakanye .

Ku mbuga nkoranyambaga hagenda hagaragara cyane abagore bagisha inama aba bakurikira cyangwa bagenzi babo bababwira ukuntu uwo bashakanye asigaye yarabaswe n’inzoga atagitaha murugo kare  byagera mugihe cya weekend rimwe na rimwe ntanatahe.

Muri rusange biragoranye cyane kubana ku mugabo n’umugore umwe muribo anywa inzoga undi atazinywa atanashoboye kuzihanganira , ni hahandi usanga umukobwa utarashaka cyangwa umusore mu magambo avuga iyo bigeze ku ngingo yo kubaka urugo  usanga  umwe agira aati “Ntabwo nabana n’umugabo unywa inzoga,” undi ati “Si nashobokana n’umugore ukunda agacupa…”.

Gufasha umuntu watwawe n’inzoga ngo azireke ntibyoroshye, gusa mu nkuru zitandukanye zagiye zivuga kuri iyi ngingo hari inama abashakashatsi cyangwa abahanga muby’imitekereze ya muntu batanga kubashakanye igihe bahuye n’ikibazo nk’iki.

  • Niba udafite akazi, gerageza ugashake mu gihe uwo mwashakanye atakizana amafaranga mu rugo. Guhagarara neza mu bijyanye n’ubukungu ni byiza kugira ngo abagize umuryango bose badahangayika. Gerageza unakore imirimo yo murugo yose cyangwa ushake undi wagufasha..
  • Shaka umwanya wisumbuyeho wo kubana n’abana kubera ko undi mubyeyi wabo adahari, bafashe mu by’amasomo, ubasohokane n’ibindi. Icyangombwa cyo kuzirikana hano ni ukutigizayo uwatwawe n’inzoga cyangwa ngo umwangishe abana. Agomba kuba azi gahunda ziri gukorwa ubwe wenyine agahitamo kuzibamo cyangwa kutazibamo
  • Saba inshuti z’uwatwawe n’inzoga zigomba kureka akamenyero ko kumutumira ngo bamugurire icupa. Ibi bizatuma biba bibi kurushaho cyangwa bibatware amafranga menshi. Nabo ntibagomba guhangayika bashaka gufasha uwo muntu bagomba gukora gusa ibyo bashoboye.
  • Nanone ariko wirinde gukora imirimo yose ashinzwe yose kuko ntacyo bimara. Ushobora kurangiza ukora akazi kenshi n’amasaha menshi ubikorera umuntu utazanabigushimira.

Niba warashakanye n’uwatwawe n’inzoga, ni igihe cyo guhaguruka ukita ku nshingano zose z’urugo. Niba wabasha gufata amafaranga yanyu yose akaba ari wowe uyagenera ibyo akora. N’ubwo bitoroshye byaba byiza ubashishe kumwereka ko utamucunga cyane ukagira amafaranga make uharira inzoga. Naho ubundi ibindi bibazo bishobora kuba byavuka.

Urubyruko rubarirwa muri za miriyoni ruhora ruhangayikishwa no kubana n’ababyeyi babaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga. Niba umwe mu babyeyi bawe afite icyo kibazo, ushobora kuba wumva biguteye ipfunwe, akurakaje ndetse ukumva anaguteye umujinya.

Icyo wakora niba umwe mu babyeyi bawe yarabaswe n’inzoga

Mbere na mbere, biba byiza iyo ugerageje kumenya ikibazo umubyeyi wawe afite niba atari asanganwe iyo ngeso.

Umuntu wabaswe n’inzoga si wa wundi ujya usinda rimwe na rimwe. Ahubwo usanga afite ikibazo amaranye igihe kirekire cyo kunywa inzoga nyinshi. Aba ahangayikishijwe n’inzoga ndetse zaramutwaye umutima, ku buryo iyo asomyeho aba atagishoboye kwitegeka ngo arekere aho. Kubatwa n’inzoga bigira ingaruka zibabaje ku muryango we, ku kazi ke no ku buzima bwe.

Bamwe na bamwe  bakuze basanga ababyeyi babo barabaswe n’inzoga. Abantu nk’abo, bashobora kuba banywa inzoga kugira ngo biyibagize ibikomere byo mu mutima bagize bakiri bato. Izo mpamvu zishobora no gutuma umuntu abatwa n’ibiyobyabwenge.

Icyakora, kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge nta cyo bikemura ku bibazo umuntu afite, ahubwo bituma birushaho kwiyongera. Ntatekereza neza kandi usanga yarahungabanye mu byiyumvo. Ni yo mpamvu kugira ngo umubyeyi wawe acike kuri izo ngeso zamubase, ashobora kuba akeneye cyane gufashwa n’abantu bazobereye mu kwita ku bantu nk’abo.

Inzoga zose zihurira ku kuba zirimo alukolo, zigatandukanira ku gipimo cya alukolo irimo uko ingana, Iyo unyweye inzoga nyinshi, zigutera ibibazo haba mu mubiri wawe ndetse no mu muryango.Reka turebere hamwe ingaruka z’inzoga ku bice bitandukanye by’umubiri.

1. Ku bwonko: – Unanirwa gufata imyanzuro
– Ugira ikibazo cyo kureba neza
– Kudidimanga
– Ikibazo cyo mu ngingo: gususumira

2. Ku mutima:– Kubyimbagana k’umutima
– Umuvuduko udasanzwe w’amaraso
– Guteragura k’umutima ku buryo budasanzwe
– Gutera k’umutima inshuro nyinshi k’umunota

3. Ku gifu:– Bitera kubyimba inda ( kuzana nyakubahwa)
– Bitera kuruka kuko iyo inzoga ibaye nyinshi ihinduka uburozi
– Bitera ibibazo mu gifu
– Bishobora kugutera kanseri y’igifu

4. Ku mwijima:– Nkuko twabibonye, Kunywa nyinshi bitobagura umwijima:
– Zitera kubyimba k’umwijima 
– Zitera kanseri y’umwijima
– Iyo kanseri ituma iyo ukomeretse amaraso adakama
– Kutabasha kuyungurura amaraso ngo zivanemo imyanda na mikorobe.
– Kurwara diyabete

5. Ku myororokere:– Inzoga nyinshi zituma ucika intege mu gukora imibonano mpuzabitsina
– Umwana uvutse ku basinzi nta bwenge buhagije agira (si kuri bose)
– Kubabara cyane uri mu mihango
– Kutiyobora mu bijyanye n’imibonano, bishobora gutuma wiyandarika 
– Imihango iza uko yiboneye, igihe wayiteganyaga ntibe ariho iza
– Kuba watwitira inyuma y’umura (ectopic pregnancy)

Abashakashatsi ku mitekerereze ya muntu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaje ko abagabo banyoye inzoga batita ku isura y’umugore ahubwo bamara umwanya munini birebera amabere n’ikibuno byabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger