AmakuruImyidagaduro

Social Mula yakozwe ku mutima n’ibyo Ykee Benda yamugaragarije

Umuhanzi Mugwaneza Lambert wamamaye nka Social Mula mu muziki Nyarwanda, yagaragaje amaranga mutima yagize nyuma y’uko umuhanzi ukomeye muri Uganda Ykee Benda agaragaje ko yishimiye indirimbo ye nshya.

Indirimbo Ma Vie ya Social Mula imaze igihe ishyizwe ahagaragara ndetse ikaba yarakunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’Abaturanyi ari nabwo umuririmby Ykee Benda yagaragaje ko yamuguye neza ku mutima.

Social Mula  yavuze ko agiye kubyaza umusaruro amahirwe yabonye akomotse ku ndirimboye Ma Vie, nyuma y’uko umuhanzi Ykee Benda uzwi mu ndirimbo MunaKampala, Superman n’izindi, yashyize amashusho ku rubuga rwa Instagram  ari kuririmba indirimbo y’umunyarwanda Social Mula yitwa Mavie.

Uyu musore wagaragazaga ko yatwawe n’iyi ndirimbo, yananditse abaza uwayiririmbye n’ubwo yerekanaga ko yamenye ko ari umunyarwanda.

Social Mula yabwiye yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba umuhanzi ukomeye nka Ykee Benda agaragaza ko yakunze indirimbo ye. Yagize ati “ byancimishije ni ukuri. Umuhanzi nk’uriya n’urwego ariho, byanyeretse ko afite umutima mwiza, ku buryo umunsi nazamwegera yazanyumva kurushaho.”

Social Mula yanavuze ko ibyo Ykee Benda yakoze ari uko atari asanzwe amuzi kuko bahuye inshuri imwe gusa ntibaganira byinshi kuburyo anakeka ko yaba yaranamwibagiwe.

Kuba Ykee Benda yagaragaje ko akeneye ku menya byinshi kuri Social Mula, uyu musore avuga ko byamuteye imbaraga zo gushaka uko bazavugana akaba yanagira icyo amufasha.

Yagize ati “ namushimiye cyane, namwandikiye.  Ngomba kumuganiriza nk’umuntu w’umuhanzi ukomeye, ndabizi neza ko hari icyo yamfasha gikomeye.”

Ma Vie ni indirimbo ikomeje kugwa neza imitima ya benshi, dore ko ari imwe mu ndirimbo ikomeje kugenda ihererekanywa cyane kumbuga nkoranyambaga mu gihe giti kingana n’ukwezi imaze ishyizwe hanze.

Iyi ndirimbo ivuga cyane ku rukundo ikaba yarakorewe muri Monster Records na Knoxbeat. Amashusho yayo yakozwe na Fayzo.

Reba indirimbo Ma Vie ya Social Mula

Twitter
WhatsApp
FbMessenger