Shaddyboo yongeye gusaba ubutabera, avuga ko atazigera yibagirwa ibyo yanyuzemo
Umunyamideli Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yongeye kugaragaza ko atanyuzwe n’imigendekere y’ikibazo yarezemo Yugi Umukaraza, amushinja kumufata ku ngufu, avuga ko nubwo ari kugerageza kongera kubaka ubuzima bwe, atazibagirwa ibyo avuga ko yanyuzemo.
Mu butumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo yavuze ko yigeze kuvuga ku bubabare yanyuzemo, ihohoterwa avuga ko yakorewe, uburiganya, gukinishwa amarangamutima no gusebwa, ariko akumva ko ijwi rye ritumviswe.
Yagaragaje ko nubwo ari kugerageza kongera kwiyubaka no kubona amahoro, ibyo bidashatse kuvuga ko yibagiwe ibyabaye cyangwa ko yemeye akarengane avuga ko yakorewe.
Yagize ati: “Navuze ku byambayeho, ububabare nanyuzemo, ihohoterwa nakorewe, uburiganya, gukinisha amarangamutima yanjye no gusebwa. Ariko numvise ko ijwi ryanjye ritumviswe kandi ko ibyo nanyuzemo bitahawe agaciro gakwiye.”
Yakomeje avuga ko adasaba kugirirwa impuhwe cyangwa guhabwa uburenganzira bwihariye, ahubwo ko ashaka ko ukuri kumenyekana, ababigizemo uruhare bakabazwa inshingano kandi agahabwa ubutabera.
Ati: “Mfite uburenganzira bwo kumvwa. Mfite uburenganzira bwo kurenganurwa. Kandi nkwiriye ubutabera. Rwanda, ndacyategereje ubutabera bwanjye.”
Yagarutse ku buzima bwe bwo mu bwana
Mu bundi butumwa, Shaddyboo yagarutse ku mateka y’ubuzima bwe, avuga ko yanyuze mu bibazo byinshi kuva akiri umwana, birimo gukura atazi neza inkomoko ye n’impamvu z’ibintu bimwe na bimwe byamubayeho.
Yavuze ko yarezwe n’abandi, kandi ko icyo yari akeneye cyane ari urukundo, kurindwa, kumvwa no kugira umuntu umuba hafi.
Yagaragaje ko gukura afite ibibazo ku muryango n’inkomoko ye byamugizeho ingaruka, ndetse ko hari abantu bagiye bamubyaza umusaruro kubera intege nke no kuba yumvaga ari wenyine.
Yongeye kugaruka ku gihe yasabaga inzego z’ubutabera ubufasha, avuga ko yari yiteze kumvwa, ariko akumva aciriwe urubanza, akojejwe isoni kandi asuzuguwe.
Yagize ati: “Ubwana bwanjye bwari bufite agaciro. Ibyo ndi byo bifite agaciro. Icyubahiro cyanjye gifite agaciro. Sinzakomeza guceceka kubera gusa ko hari abantu bahitamo kutanyumva.”
Uko ikibazo cya Shaddyboo na Yugi Umukaraza cyageze mu butabera
Muri Kamena 2026, Shaddyboo yashinjaga Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza kumufata ku ngufu mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko Yugi yari yagiye kumusura iwe azanye inzoga, barasangira, ariko nyuma akaza kwisanga abyutse bari mu buriri bumwe kandi yambaye ubusa.
Yavuze ko atigeze yemera ko baryamana, ndetse ko igihe yabimubwiraga, Yugi yahise ava iwe.
Ku wa 23 Kamena 2026, Yugi Umukaraza yatawe muri yombi na RIB, atangira gukurikiranwaho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ibifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ariko rusanga hari izimushinja ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge. Rwamutegetse gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ku wa 18 Kanama 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanze ubujurire bwe, rwemeza ko akomeza gukurikiranwa afunzwe.
Ku wa 3 Nzeri 2026, Yugi Umukaraza yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha no kwizeza kwisubiraho.
Ku rundi ruhande, Shaddyboo na we yari yarajyanywe ku bushake bwe muri Isange Rehabilitation Centre i Huye, kugira ngo afashwe ku kibazo cy’ibiyobyabwenge ndetse ahabwe ubufasha mu by’imitekerereze.
Nubwo ikibazo cyanyuze mu nzego z’ubutabera, Shaddyboo aracyagaragaza ko atanyuzwe n’ibyabaye, ashimangira ko akeneye kumvwa no kubona ubutabera.
Kuri we, kongera kubaka ubuzima no gushaka amahoro ntibivuze kwibagirwa amateka ye. Akomeza gusaba ko ukuri kumenyekana kandi ubutabera bukaboneka.

