Rwanda Polytechnic igiye gutangiza amasomo yo gukanika indege muri Nzeri 2027
Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic – RP) burateganya gutangiza amasomo ajyanye no gukanika indege muri Nzeri 2027, mu rwego rwo kongera abakozi bafite ubumenyi bwihariye mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr. Sylvie Mucyo, yatangaje iyi gahunda ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, avuga ko iri shuri rikomeje kuvugurura no kwagura amasomo ritanga kugira ngo ahuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Yasobanuye ko integanyanyigisho z’aya masomo yo gukanika indege zikiri kuvugururwa, ku buryo ateganya ko abanyeshuri bazatangira kuyiga muri Nzeri 2027.
Ati: “Gahunda ni uko tuzatangira mu kwa Cyenda umwaka utaha.”
Dr. Mucyo yavuze ko nubwo u Rwanda rudafite abarezi benshi bafite ubumenyi bwihariye mu bijyanye no gukanika indege, hari ingamba zo gushaka inzobere mu mahanga zizatangirana n’ayo masomo, mu gihe Abanyarwanda na bo bazaba bari gutegurwa kugira ngo bazabasimbure mu bihe biri imbere.
Ati: “Tuzabashaka. Hari porogaramu nshya dutangiza tudafite abantu benshi b’Abanyarwanda babyize. Icyo gihe dutangirana n’inzobere dukuye hanze y’u Rwanda bakaza bakigisha, ariko turi gutegura n’Abanyarwanda bazaza bakigisha.”
Rwanda Polytechnic isanzwe itanga amasomo mu byiciro bitandukanye, birimo icy’imyaka ibiri gitanga impamyabushobozi ya Diploma, icy’imyaka itatu gitanga Advanced Diploma n’icy’imyaka ine gitanga impamyabushobozi ya Bachelor’s Degree, yatangiye gutangwa mu 2023.
Aya masomo mashya yo gukanika indege aje yiyongera ku yandi ajyanye n’imicungire y’indege n’ibibuga byazo yatangijwe muri iri shuri muri Werurwe 2026.
Iyi gahunda igaragaza icyerekezo cya Rwanda Polytechnic cyo kwagura amasomo ajyanye n’inganda z’ubwikorezi bwo mu kirere, hagamijwe gutegura Abanyarwanda bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora mu nzego zitandukanye z’uru rwego.
