Amakuru ashushye

Sembagare Samuel wahoze ayobora akarere ka Burera yatawe muri yombi

Amakuru aturuka mu karere ka Burera aremeza ko Sembagare Samuel wahoze ayobora aka karere yatawe muri yombi aho akurikiranweho ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo.

Umuyobozi w’akarere ka Burera. UWAMBAJIMANA Florence, yahamirije City Radio ko koko aya makuru ari impamo. Amakuru aturuka muri aka karere aranavuga ko n’uwahoze ari V/Mayor Fed na Division Manager bafunzwe. Uwahaye amakuru City Radio yavuze ko abafunzwe bose ari batanu.

Abatawe muri yombi ni Sembagare Samuel wahoze ari Meya, Habiyaremye Evariste, Visi Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Kamanzi Raymond, Mujyambere Stanislas (Division Manager) na Zaraduhaye Joseph wahoze ari Visi Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu nibo batawe muri yombi.

Aba bose bafashwe ejo n’urwego rw’ubugenzacyaha, bakurikiranyweho gukoreha nabi umutungo no gutanga amasoko mu buryo bunyuranye n’amageko.

Aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe Akarere ka Burera kitabye komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa leta mu Nteko Ishinga Amategeko,PAC, aho Ubuyobozi bw’aka karere bwabuze icyo buvuga imbere ku bijyanye n’amasoko yagiye atangwa mu buryo budasobanutse.

Sembagare yatawe muri yombi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger