AmakuruImikino

Rayon Sports yisasiwe n’Amagaju nyuma y’imyaka 8 adakinira ku Mahoro

Ikipe y’Amagaju yaherukaga gukinira kuri Stade national Amahoro mu 2010, yahasanze Rayon Sports ihayitsindira ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda utarakinnwe ku gihe.

Rayon Sports yaje gukina uyu mukino idafite abenshi mu bakinnyi b’inkingi za mwamba kubera ibibazo bitandukanye bafite, haba iby’uburwayi ndetse n’abatakinishijwe n’umutoza kubera kutibira imyitozo igenwe.

Iyi kipe yaburaga Faustin Usengimana, Manzi Thierry, Mukunzi Yannick, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, Bimenyimana Caleb, Nahimana Shassir na Yassin Mugume.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi agerageza gushaka ibitego hakiri kare. Ku munota wa 08 w’umukino, Amagaju yahushije igitego imbere y’izamu rya Rayon Sports, Ku mupira Yahaya Mustapfa yarekuye uca hanze gato z’izamu rya Bakame.

Rayon Sports yahushije igitego gisa n’icyo Amagaju yari amaze guhusha ku munota wa 13, ku mupira Shabani Hussein Tchabalala yateye umupira uca hanze gato y’izamu.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, ku munota wa 27 Amagaju aba abonye igitego cya mbere abifashijwemo na Yahaya Mustapha ukomoka muri Gabon, ku mupira yari ahawe na Ndizeye Innocent.

Iyi kipe y’i Nyamagabe yaje kongera gutungura Rayon Sports, iyitsinda igitego cya kabiri ku munota wa 38 ibifashijwemo na Munezero Dieudonne.

Rayon Sports yabonye ko ibintu bitangiye kuyikomerana, itangira kotsa igitutu Amagaju byibura ngo bajye kuruhuka yagomboye igitego 1 muri bibiri yari imaze gutsindwa.

Iyi kipe yaje kubigeraho mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, ibifashijwemo na Djabel Manishimwe wari uherejwe ku mutwe na Shabani Hussein Tchabalala.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka Amagaju ari imbere ku bitego 2-1.

Igice cya kabiri cyaranzwe no kwataka cyane ku ruhande rwa Rayon Sports, Amagaju na yo asubira inyuma kurinda izamu ryayo.

Umutoza Ivan Minnaert yanakoze impinduka zitandukanye, akuramo Mbondi yinjiza Ismailla Diarra, aninjiza mu kibuga Habimana Yussufu, gusa Amagaju yakomeje kwihagararaho arangiza iminota 90 ayoboye umukino ku bitego 2-1.

Gutakaza uyu mukino bikomeje gukura Rayon Sports mu isiganwa ryo guhatanira igikombe cya shampiyona kuko igumye ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 44, ikaba irushwa amanota 6 na APR FC ya mbere bazanacakirana ku wa 16 Kamena.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger