Imyidagaduro

Hari umutekamitwe uri gucucura abantu yitwaje Uncle Austine

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Radiyo Kiss Fm,Uncle Austine, arasaba abantu bamuzi kwitonda kuko hari umuntu wamwiyitiriye akaba ari no gukoresha nimero ya telefoni ibaruye ku mazina ye asaba abantu amafaranga,

Umuntu uri kwiba amafaranga yiyita Uncle Austinem ari gukoresha Telefoni ibaruye ku mazina ya Austin Luwano Toshm aya ni nayo mazina ya nyayo ya Uncle Austine.

Uyu muhanzi ngo ajya kumenya ko hari umuntu wamwiyitiriye kuri facebook ngo yabibwiwe n’umufana we umukurikira kuri radiyo, uyu akaba yari agiye gutekerwa umutwe n’uyu wiyitiriye Uncle Austin, uyu mutekamutwe wamaze kubaruza nimero yanditseho amazina Uncle Austin akoresha ku mbuga nkoranyambaga yandikira abantu akababwira ko ari Uncle Austin ndetse ashaka kubafasha gutsindira amafaranga Kiss Fm itanga ku bafana bayo bitewe n’ibibazo batanga mu biganiro byabo kuri radio.

Aya amafaranga atangwa mu kiganiro cya Uncle Austin mu gace kitwa Screen sound aho bakumvisha ijwi wafora icyo rivuze ukaba watsindira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mutekamutwe rero we yandikira abantu akababwira ko ari we Uncle Austin wa nyawe ndetse ko yifuza ko yakohererezwa amafaranga ubundi agakopeza umuntu icyo iryo jwi risobanuye akaba yatsindira aka kayabo gatangwa na radiyo.

Mu gisa n’itangazo Uncle Austne yashyize kuri Instagramm yaburiye abantu abasaba kuba maso kuko hari abamwinjiriye.

Yagize ati” Uyu muntu Yakoze account ayitirira amazina yanjye, Sinzi naho yakuye ID number zanjye agura na SIM card ayandikisha mumazina ya Austin Luwano Tosh… Kuburyo arimo kubeshya abantu abaka amafaranga mu buryo butandukanye… Muhe amafaranga yawe ku giti cyawe ..Uraburiwe tu.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger