Amakuru ashushye

Sauti Sol yakoranye indirimbo na The Ben, hari niyo bakoranye na Mani Martin

Abasore bane bagizwe na Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi, Polycarp Otieno baherutse mu Rwanda ubwo bari baje mu gitaramo cya Mo Ibrahim Concert cyabaye ku cyumweru taliki ya 29 Mata bavuye mu Rwanda batangaje ko bakoranye indirimbo n’abahanzi ba hano mu Rwanda.

Itsinda Sauti Sol bavuze ko hari indirimbo bakoranye na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben , uyu The Ben ari no mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo, uretse The Ben ariko aba banya-Kenya banavuze ko bakoranye indirimbo n’umuhanzi Mani Martin , izi zose zikaba zigiye gusohoka mu minsi mike.

Sauti Sol bavuga ko izi ndirimbo ziri hafi gusohoka kandi ari indirimbo nziza Abanyarwanda n’abanyakenya bagomba gutegerezamo ubwiza bwinshi. Si Aba bahanzi babanyarwanda baba bavuzweho gukorana indirimbo na Sauti Sol gusa kuko na Meddy yavuzweho gukorana indirimbo n’aba basore bagize itsinda rya Sauti Sol ariko amaso ahera mu kirere.

Ubusanzwe Sauti Sol ni itsinda ryashinzwe n’abasore batatu Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano na Savara Mudigi muri 2005 ariko haza kwiyongeraho umusore ucuranga gitari witwa Polycarp Otieno.

Urugendo rwa Sauti Sol mu Rwanda rwahuriranye n’uko umuraperi ukomeye muri Amerika Rick Ross yari yagiye gutaramira muri Kenya, ubwo Rick Ross yarageze muri Kenya yavuze ko Sauti Sol ifite indirimbo nziza cyane bise ‘Live and Die in Africa’ iyi ndirimbo yarayikunze ndetse anasaba ko bayimuha agashyiramo ibitero bye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger