AmakuruImikino

Mohamed Salah ageze i Roma yahuruje imbaga abapolisi bava ku kazi bashaka ifoto ifoto (Selfie)

Umupolisi wari mukazi ko gucunga umutekano ku kibuga cy’indege i Roma mu Butaliyani yaretse ikazi yari arimo ajya gusaba rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah ko bakifotozanya (Selfie).

Uyu rutahizamu ukomoka mu manjyaruguru y’Afurika mu gihugu cya Misiri kubera ibitangaza ari gukora mu gukina ruhago bikomeje gutungura benshi umupolisi yamubonye kwifata no kwihagararaho basanzwe bagira iyo bari mukazi biranga amarangamutima aramuganza ahitamo kuba aretse ibyo yacungiranga umutekano ajya gufata ka Selfie n’uyu munyamisiri uri kubaka amateka mu Isi ya Ruhago.

Mohamed Salah n’ikipe ye ya LiverPool  baraye bageze ku kibuga cy’indege mu Butaliyani aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa kimwe cya Kabiri cya Champions League n’ikipe ya AS Roma umukino urabera ku kibuga cya Stadio Olimpico, dore ko ubanza Liverpool yatsinzemo AS Roma ibitego 5- 2

Mohamed Salah uherutse no kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza muri shampiyona y’Ubwongereza wabonaga ko yari yishimiye kugaruka i Roma dore ko yahabaye cyane ubwo yakinaga muri AS Roma mbere yuko yerekeza mu bwongereza  mu ikipe ya  Liverpool.

Mohamed Salah yari yahawe umupolisi wihariye umurinda

Mohammed sarah yabaye umukinnyi mwiza muri Shampiyona y’ubwongereza

Reba hano aka Video

https://twitter.com/LFC/status/991337984548114435

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger