Amakuru ashushye

Intambara y’urudaca hagati y’umuhanzi Spax na Meddy Saleh

Niba wibuka itsinda ryakanyujijeho mu myaka yashize mu Rwanda rya Family Squad ntiwabura kumenya umuhanzi Spax kuri ubu ushinja ubuhemu n’ubwambuzi bukomeye  Meddy Saleh aho amushinja kuba yaramupfunyikiye amazi maze ntamuhe serivise uko bikwiye kuri ubu ngo yiyemeje kubwira abanyarwanda ibibi, ubuhemu ndetse n’ubunebwe bwa Meddy Saleh yamweretse.

Meddy Saleh ni umugabo umaze kubaka izina mu bikorwa byo gutunganya akanayobora amashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda gusa ku muhanzi Spax yamugaragarije ubuhemu ndetse n’ubunararibonye buke.

Umuhanzi Spax yagize ati: “Meddy Saleh abantu benshi baramwemera hano mu Rwanda kandi nanjye ndamwera ariko noneho ngiye kumushyira hanze ikibyimbye kimeneke”.

umuhanzi Spaxx umenyerewe mu njyana ya Dancehall ibi yabivuze abishingiye ku ndirimbo yitwa Wah Wi ago do ngo yahaye Meddy Saleh ngo amukorere videwo yayo ndetse akaza no kumwishyura amafaranga angana n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500,000 frw) n’andi atazi umubare yagendeye mu bindi ngo ariko bikarangira amashusho yari yiteguye kubona atayabonye.

Spaxx na Meddy Saleh ubusanzwe ngo bafite Icyo bapfana, dore ko ngo bose bafite inkomoko muri Oman, Spaxx yaje kuvumbura ko iyi ndirimbo ye (Wah wi ago do) ngo Meddy yafashe amashusho yayo ngo akayajugunyira umunyeshuri we yigisha gukora amavidewo witwa Bob Raheem ngo ariwe uyikora ari nabyo byaje gutuma Spax atayibona nkuko yari abyiteze.

Meddy arashinjwa ubuhemu na Spax

Spax uvuga ko  ikindi cyamubabaje cyane ngo ari ukuba Meddy Saleh ariwe mu producer wa mbere wakoze indirimbo za Family Squad nk’indirimbo yitwa Feeling Bad n’indi yitwa Laha muri sitidiyo yitwaga The Future Production, ngo ariko akaba atabiha agaciro.

aha akaba yagize ati: “Sinzi niba anabyibuka kuko niwe watumye njya mu muziki ubwo twatangizaga Family Squad we n’umuvandimwe wanjye witwa Mosad. Ibi byonyine byatuma uyu mugabo yakwibuka ibyo bihe bya kera akankorera ibirenze ibyakorera abandi bantu, kuko urumva ko njye ndi nk’umuvandimwe we”.

Spax wavuze ko hari n’indi ndirimbo yakoranye n’umuhanzi w’I Bugande witwa Pallasso ngo nayo yahaye Meddy Saleh akayifatira amashusho ngwariko kugeza ubu ntabwo arayimuha kandi baramaze gufata amashusho.

nka Teradignews twagerageje kuvugisha Meddy Saleh ku murongo wa telefone  ngo agire icyo avuga kuri ibi ashijwa na Spax ariko ntitwamubona biramutse bidukundiye twabamenyesha mu nkuru itaha.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger