RP: Abagera kuri 70% by’abanyeshuri barangiza amasomo babona akazi mu myaka itatu
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro (RP), Mucyo Sylvie, yatangaje ko hagati ya 30% na 40% by’abanyeshuri barangiza muri iri shuri babona akazi mu gihe cy’amezi atatu nyuma yo kurangiza amasomo, mu gihe abagera kuri 70% baba bamaze kubona akazi nyuma y’imyaka itatu.
Ibi yabigarutseho ku wa 10 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gusura Ishami rya RP riherereye mu Karere ka Huye.
Muri uru ruzinduko, abanyamakuru basobanuriwe ibikorwa bitandukanye by’iri shuri, banatemberezwa ibikorwaremezo birimo uruganda rutunganya imbuto, laboratwari z’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’izindi zifashishwa mu masomo ajyanye n’ubukanishi, ubwubatsi, amashanyarazi n’ikoranabuhanga ry’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Mucyo Sylvie yavuze ko amashuri y’ubumenyingiro akomeje kugira uruhare rukomeye mu gufasha urubyiruko kwinjira ku isoko ry’umurimo no kwihangira imirimo.
Yatanze urugero rw’abiga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko 95% by’abarangiza muri ibyo byiciro bahita babona imirimo itandukanye mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Yagize ati: “Ikindi kandi, abasigara muri iyo mibare ntabwo baba ari abashomeri. Bamwe baba bakomeje amasomo mu bindi byiciro, abandi bakaba bari mu mahugurwa atandukanye. Bityo, si ko bose baba badafite icyo bakora.”
Umuyobozi wa RP Ishami rya Huye, Lt. Col. Twabagira Bernabe, yavuze ko iri shuri ryashyizeho gahunda zo guhuza abanyeshuri n’abikorera kugira ngo ibigo bikenera abakozi bibashe kubona abantu bafite ubumenyi n’ubushobozi bijyanye n’ibyo bikora.
Yasobanuye ko ubu buryo butuma ibigo n’inganda bihura n’abanyeshuri bafite ubumenyi bujyanye n’imirimo bikeneye, bityo bikabaha amahirwe yo kubona akazi.
Ati: “Dufite uburyo dukurikirana abanyeshuri barangiza hano, tukamenya niba barabonye akazi n’aho bakora. Dufitanye imikoranire n’inganda n’ibigo bitandukanye, aho bamwe mu banyeshuri bacu babona imirimo.”
RP ifite amashami umunani n’amasomo agera kuri 70, ndetse hakaba hari gahunda yo kongeramo andi ajyanye n’ubumenyi n’ubushobozi bikenewe ku isoko ry’umurimo.
Iri shuri ritanga impamyabushobozi mu byiciro bitandukanye, birimo amasomo y’igihe gito amara amezi atatu, impamyabushobozi z’icyiciro cya mbere n’iz’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Ubuyobozi bwa RP buvuga ko gahunda yo kwagura amasomo ikazagera no ku cyiciro cya gatatu cya kaminuza izashingira ku bushobozi n’ubumenyi bigaragazwa ko bikenewe ku isoko ry’umurimo.
Minisiteri y’Uburezi na yo yatangaje ko hari gutekerezwa uburyo gahunda yo gukurikirana abanyeshuri barangije amasomo yazagezwa no muri Kaminuza y’u Rwanda, kugira ngo hamenyekane uko abarangiza amashuri makuru n’amakaminuza binjira ku isoko ry’umurimo.




