Pasiteri Rutayisire yavuze akaga yahuye nako nyuma y’urupfu rwa Se
Pasiteri Rutayisire Antoine yagaragaje ko iyo bavuze guheranywa n’agahinda bimwibutsa ibihe bigoye yanyuzemo nyuma y’urupfu rwa se mu 1963, kuko biri mu byamugoye mu buzima bwe ariko agafashwa no kugira intego no gusenga.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yatanze mu gikorwa cyo Kwibuka cya ‘Mudaheranwa 32’ cy’urubyiruko rukoresha ubuhanzi mu gutanga ubutumwa bwo kudaheranwa n’agahinda.
Rutayisire yasobanuye ko Jenoside itatangiye mu 1994 kuko Abatutsi batangiye kwicwa mu 1959 gukomeza kuko se bamwishe mu 1963.
Ati “Njye mu 1963 ni bwo bishe data, mama yari afite imyaka 27, adusigarana turi abana bane ari ho natangiye kwiga ikintu cyitwa ubudaheranwa.”
“Kuko kuri iyo myaka 27 atarize hari icyo yakoze, yadutoje kumva ko tutagomba kumva ko turi imfubyi, ko ntacyo tuzageraho ko ntaho tuzigeza, adushyiramo ikinyabupfura nk’icya gisirikare.”
Akomeza agaragaza ko yakomeje kwiga akabifatanya n’imirimo yo mu rugo, irimo kuvoma, kwahira no kureba ibindi nkenerwa byose mu rugo ko bihari akabona kujya kwiga.
Asobanura ko nyuma bigeze mu 1973 yavanywe mu ishuri, nyuma asubirayo kuko yigaga mu iseminari ariko bimutera ibikomere ku buryo yageze aho yanga kwiga akajya yirirwaga aryamye mu ishuri kugeza igihe yibukiye ko ibyo akora atari we bibabaza ahubwo ari mama we yiyemeza kongera kwiga ashyizeho umwete.
Ati “Ndibuka bajyaga bakubita abasakuje mu ishuri nanjye bakankubitiramo nkabaza nti se ko muri guhana abasakuje kandi njye nkaba ntarimo ndazira iki?”
“Padiri ansubiza ambwira ko ntavuga ariko ntaniga. Kandi koko igihe abandi babaga bari kwiga njye nabaga nubitse umutwe nsinziriye kuko numvaga ntacyo bizamarira.”
Yaje kugera muri kaminuza arayiga arayirangiza ndetse atangira kwigisha muri kaminuza ariko hashize umwaka ari umwarimu muri kaminuza agendera mu gahunda y’iringaniza bamukura muri kaminuza bamujyana kwigisha mu mashuri yisumbuye icyiciro rusange mu Karere ka Rulindo.
Ati “Aho ni ho noneho na bya bindi byo kunezeza mama byavuyeho noneho ndagenda mperanwa n’agahinda nkajya mpora nafunze isura, nakambije agahanga, mbese nyine ndi umuntu warakaye kugeza igihe Imana ibijemo.”
“Ubundi Imana itajemo ntabwo umuntu ashobora kwivura ibikomere, ntabwo ashobora kwikuramo urubori rw’urwango n’umujinya ariko iyo Imana yaje mu buzima birahinduka.”
Agaragaza ko amaze gukizwa yongeye kuba umuntu muzima, ahangana n’ubuzima ntiyandavura kuko bagenzi be bakoze nk’ibyamubayeho bagiye ku bigo baboherejeho bahinduka abasinzi.
Nyuma nibwo yaje kujya kwiga mu Bwongereza ahavana impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza nabwo bamusubiza kwigisha muri mu mashuri yisumbuye icyiciro rusange ariko kuko yari afite intego abicamo.
Ati “Njye nkiri muri ibyo bihe bigoye kimwe mu bintu byamfashije guhangana ni ukwiha intego. Ndabyibuka njye nihaye umunsi nkora ishusho y’uburyo nshaka kubaho ubundi ndabiharanira.”
Visi Perezida wa Kabiri wa IBUKA, Blaise Ndizihiwe, yagaragaje ko buri Munyarwanda wese warokotse Jenoside aba ari mudaheranwa kuko yemeye gukomeza ubuzima aho byasaga n’ibidashoboka.
Ati “Kurokoka Jenoside ugakomeza kubana n’uwakwiciye ni ubudaherenwa, kuba umuryango wose usanze wapfuye ugasubira mu ishuri ukiga ni ubudaheranwa, kurokoka Jenoside ariko ugakomeza ubuzima ugashinga urugo ukarera abana ukirengagiza ibikomere byawe ni kudaheranwa, buriya urebye abantu bose barokotse Jenoside ni ba mudaheranwa.”
Musinga Joe utegura iki gikorwa cya Mudaheranwa, yagaragaje ko ubuhanzi bwakoreshwejwe mu kubiba urwango n’amacakubiri mu Rwanda ari yo mpamvu nk’urubyiruko bategura igikorwa nk’iki cyo gutambutsa ubutumwa bwomora ibikomere, buhumuriza kandi bwubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Impamvu ya Mudaheranwa ni kugira ngo abantu ntibakomeze guheranwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bakomeze biyubake.”
“Tubikora tubicishije mu buhanzi rero kuko ubuhanzi bwagize uruhare runini mu gusenya igihugu murabazi abo bita nka ba Bikindi, rero twe twahisemo kubukoresha twubaka igihugu no komora ibikomere ku bakomerekejwe na bwa buhanzi bubi.”
Mudaheranwa ni igikorwa ngarukamwaka cyatangiye mu 2024, aho gihuriza hamwe abahanzi, abacuranzi, abasizi n’abandi bagatanga ubutumwa bwo kwiyubaka.



