AmakuruImikino

Rurambikana hagati y’aba-legends ba CAF na ya Senegal yatsinze u Bufaransa mu gikombe cy’isi

Ku mugoroba w’uyu wa kabiri ruraba rwambikanye hagati y’ibihangage bikomoka ku mugabane wa Afurika byakanyujijeho muri ruhago ndetse n’abari bagize ikipe y’igihugu ya Senegal yitabiriye igikombe cy’isi cyo muri 2000 igatahukana agahigo ko gutsinda u Bufaransa.

Ni umukino uza kuba ku isaha ya saa moya ku isaha ngengamasaha ya GMT, bikaza kuba ari saa tatu z’isaha isanzwe. Uraza kubera kuri Stade yitiriwe Leopold Sedar Sengor i Dakar.

Ni mu rwego rwo kwibuka Nyakwigendera Jules Bocande wahoze akinira Les Lions de la Teranga ya Senegal. Uyu ni rutahizamu ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose wa Afurika y’Iburengerazuba. Yatabarutse ku wa 07 Gicurasi 2012 nyuma y’imyaka 3 ahembwe na CAF nk’umu-lendend wayo.

Uyu mukino kandi ni kimwe mu biraba bigize ibirori byo guhemba umukinnyi w’Umunyafurika wahize abandi muri 2018. Ni igihembo kiza kwegukanwa n’umwe mu bakinnyi batatu barimo Mohamed Salah, Sadio Mane na Pierre-Emerick Aubameyang.

Bamwe mu bakinnyi b’ibihangage baza kugaragara muri uyu mukino; harimo Perezida wa Liberia George Weah usanzwe ari Umunyafurika rukumbi watwaye Ballon d’Or, Didier Drogba wamamaye muri Chelsea, Samuel Eto’o wamamaye mu makipe atandukanye i Burayi, Michael Essien wamenyekanye cyane muri Chelsea, Geremi Njitap uzwi cyane mu kipe y’igihugu ya Cameroon, Shabani Nonda uzwi cyane mu kipe y’igihugu ya RDC cyo kimwe na Nouredine Naybet wagacishijeho mu kipe y’igihugu ya Maroc.

Haragaragara kandi Mohamed Aboutrika uzwi cyane mu kipe ya Misiri, Titi Kamara uzwi cyane muri Guinee Conakry, Florent Marouda uzwi cyane muri Chelsea n’abandi.

Ikipe yose y’aba-Legends ba CAF.

Nwankwo Kanu, Emmanuel Amunike, Victor Ikpeba (Nigeria); George Weah (Liberia); Joseph-Antoine Bell, Geremi Njitap, Samuel Eto’o, Patrick Mboma (Cameroon); Alain Gouamene, Cyril Domoraud, Didier Drogba (Cote d’Ivoire); Boubacar Sarr, Diomansy Kamara, Roger Mendy (Senegal); Frederic Kanoute (Mali); Mohamed Aboutrika (Egypt); Nourredine Naybet (Morocco); Shabani Nonda (Burundi); Jean-Marc Adjovi-Boco (Benin); Gilberto Amaral (Angola); Titi Kamara (Guinea) and Florent Malouda (France)

Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Seegal, haraza kugaragara abakinnyi batandukanye; barimo nka  El Hadji Diouf wakiniye Liverpool, Habib Beye magingo aya ukora kuri Televiziyo ya Canal,  Aliou Cisse kuri ubu utoza Senegal n’abandi benshi.

Ikipe ya Senegal yitabiriye igikombe cy’isi cyo muri 2000.

Tony Sylva, Kalidou Cissokho, Khalilou Fadiga, Omar Diallo, El Hadji Diouf, Habib Beye, Aliou Cisse, Lamine Diatta, Pape Malick Diop, Alasssane N’Dour, Salif Diao, Amdi Faye, Makthar N’Diaye, Moussa N’Diaye, Henri Camara, Pape Thiaw, Amara Traoré, Thierno Youme, Pape Fall, Joseph Koto, Lamine Ndiaye, Ibrahim Ba Eusebio.

Inzambariro zamaze gutunganywa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger