ImyidagaduroUmuco

Mwiseneza yabaye we! yavuze ku murinzi n’imodoka yahawe avuye muri Miss Rwanda i Kigali

Kubera iki Mwiseneza uri muri Miss Rwanda ari kuvugwa cyane bigatuma tutamenya n’andi makuru y’imyidagaduro? nk’ubu ntituzi niba Meddy akiri i Kigali cyangwa yarasubiye muri Amerika. Iki ni ikibazo abakurikiranira hafi imyidagaduro hano mu Rwanda bakomeje kwibaza kuri Mwiseneza Josianne umaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo ijonjora ryo gushaka abakobwa 20 bagomba kujya muri Boot Camp ya Miss Rwanda 2019 ryari rirangiye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 05 Mutarama i Gikondo ahabera Expo, Mwiseneza wari ufite abafana benshi ku rwego rwo hejuru yagaragaye ataha mu modoka ya Toyota TXL afite n’umurinzi.

Teradignews yagerageje kumuvugisha ako kanya ariko ntibyakunda kubera umubare w’abafana bari benshi batashakaga kumurekura, umunyamakuru yagerageje no kumuvugisha ku murongo wa telefoni igendanwa na bwo ntibyakunda kuko atayifataga.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere ni bwo Mwiseneza yavuganye n’umunyamakuru wa Teradignews maze amuvira imuzi uko byagenze ngo atahane n’umurinzi ndetse atahe mu modoka.

Mwiseneza wabonye itike imujyana mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 kubera umubare w’abafana benshi bamutoye yavuze ko bishoboka ko abantu bamuhaye iyi modoka ari abashakaga ko atongera kugenda n’amaguru.

Ati “Nabonye imodoka nyigendamo ibindi ntabyo nzi, Sinzi uko byagenze ngo bayizane pe!,  yarantwaye ingeza mu rugo. Gusa yaje nyuma y’uko abantu bari kunsagarira bagatuma ntisanzura, abafana bari banyuzuyeho banze kundekura. Buriya ni umuntu wavuze ati ‘atongera kugenda n’amaguru’ aritanga ampa imodoka yo gutahamo, yarakoze cyane.”

Mwiseneza avuga ko icyo uyu murinzi yakoze ari ukumuhuza n’umuryango we wari watatanye kubera abafana bari bamwuzuyeho bashakaga kumugumana.

Yatahanye n’umurinzi wa kompanyi ya B-KGL isanzwe ikora akazi ko gukurikirana ibijyanye no kurinda umutekano w’abahanzi batandukanye no mu bitaramo.

Uyu Mwiseneza Josianne uri kuvugisha buri muntu wese ukurikirana imyidagaduro mu Rwanda, yiyamamarije guhagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019, yageze ku Inzozi Hotel (yabereyemo ijonjora ry’ibanze) iri mu birometero bisaga 10 uvuye mu mujyi wa Rubavu agenda n’amaguru ndetse ahagera yasitaye. Ibi ni byo byatumye abantu bamumenya ndetse baniyemeza kumufasha ntazongere kugenda n’amaguru.

Kuva ubwo yagize abafana benshi kurusha undi mukobwa uwari we wese uri muri iri rushanwa.

Mwiseneza Josianne yarenze imbibi z’abavuga ko iri rushanwa ari iry’abakobwa bo mu bakire, intego ye n’uguhatana akegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019. Umushinga wa Mwiseneza Josianne n’ukuvugira abana b’abakobwa bo mu cyaro bitinya mu bintu runaka ndetse akarwanya n’imirire mibi.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abantu benshi cyane bari gusaba abategura irushanwa rya Miss Rwanda ko bazambika ikamba rya Miss Rwanda 2019 Mwiseneza. Icyakora bose ntibabivugaho rumwe.

Yatashye mu modoka nziza ku ikubitiro yaragenze n’amaguru
Mwiseneza ku bwo gutorwa cyane yerekeje muri Boot Camp

Twitter
WhatsApp
FbMessenger